Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Dr Paul GITWAZA » Audio » Ibanga ryo gushyirwa hejuru.
Ibanga ryo gushyirwa hejuru.

Nta rwego na rumwe Imana itagezahoumuntu kandi nta naho itagukura igihe cyose ibishatse, hariho abantu bazamuka bakumva ko byamaze kurangira bagezeyo ariko Imana ituvana mu rwego rumwe itugeza mu rundi rwisumbuyeho. Ese uzi ibanga ryo kugira ngo Imana igushyire hejuru?

Intumwa Pawulo Gitwaza ahishura amwe mu mabanga akomeye Imana iheraho kugira ngo izamure umuntu ku giti cye ndetse ni gihugu muri rusange.

Yagize ati”igihe cyose duhindukiriye Imana mu buzima bwacu, tuzashyirwa hejuru” ese guhindukirira Imana umuntu agakora ibyo gukiranuka bisobanuye iki? Kuri Gitwaza avuga ko bisobanuye uburyo hashyirwaho amahame ku buryo abantu bigishwa gukora ibyo gukiranuka kandi bakigishwa kuba abantu bazima.

Yakomeje avuga ko igihugu ubwacyo nacyo ari ishuri umuntu akwiriye kwigiramo gukora neza kuko Imana ishatse kuzamura igihugu bidasaba ko abantu bose baba abarokore ahubwo yo ireba niba koko barigishijwe kubaha amahame y’ubumana no kuba bazima mu gukora neza.

Iyo abantu bigishijwe indanga gaciro z’ubumana, mu gihe gito gukiranuka kuraza mu gihugu maze Imana ikakizamura kuko Bibiliya ivuga ko niyo Imana yabona umukiranutsi umwe gusa ibasha gukiza igihugu.

Atanga icyanditswe dusanga mu Abalewi 26: 6, haravuga ngo” “Kandi nzaha igihugu kugira amahoro, muzaryama ari nta wubateye ubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z’inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza