Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Dr Paul GITWAZA » Textes » “Abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana nta mpamvu (...)
“Abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana nta mpamvu yo kujarajara”Apostle Paul Gitwaza.

Imyaka uko igenda indi ikaza niko abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana bakomeza kwiyongera ariko ninako bamwe bagenda basohoka bakajya kuririmba indirimbo zisanzwe arizo benshi bita iz’isi cyangwa secular mu rurimi rw’icyongereza.

Intumwa Paul gitwaza avuga ko kuba hari abagenda bava mu murongo wo kuririmbira Imana, biterwa nuko ubuhanzi bwabo babuhinduye inzira yo kubonamo amaronko, bityo mu isi yabona ariho hari imibereho agahitamo kuva mu kuririmbira Imana.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko hanze nta mahoro ahari kuko udashobora kuva mu by’Imana ngo ugire amahoro. Gitwaza yagaragaje ko amahoro nyayo ava ku Mana bityo agasanga kuba hari abajya kuririmba indirimbo zisanzwe kugira ngo babone amafaranga, batabasha kuyabona nkuko bikwiriye kuko ibyabo biba bigomba kuva ku Mana ndetse nabayabonye ntagire icyo abamarira.

Apostle Paul Gitwaza yagize ati”mbere na mbere umurimo wo kuririmbira Imana wari ingabire z’Iamana, nta muntu wagombaga kugurisha ingabire z’Imana ariko ubu abantu baradandaza ingabire z’Imana” iyo niyo ngingo Gitwaza ashingiraho avuga ko iyo umuntu ashatse kujya imbere mu buhanzi bwe agamije kumenyekana, ari cyo gihe atakaza amavuta maze agatuma abamwumva badafashwa.

Asanga bibabaje kubona hari abava mu kuririmbira Imana ngo bagiye kuririmba indirimbo zisanzwe zizwi ku izina ry’indirimbo z’isi. Ikindi abona gikomeye kibitera, avuga ko biterwa na satani kuko azi akamaro kabo mu itorero, satani agahitamo kubayobya kuko azi ubutunzi bubarimo.

Apostle Gitwaza mu gucyemura icyo kibazo abona ko gikomereye itorero, asaba abahanzi kujya begera itorero kugira ngo ribafashe aho kugira ngo bave mu murongo wabo mwiza kubwo gushaka amaronko. Gitwaza avuga ko mu rwego rwo gutangira gufasha abahanzi yatangije minisiteri yise “His Glory Production” nkuko abivuga, atangaza ko iyo ministeri igamije kwegeranya no kugarura abahanzi batekereza ko hanze ariho hari imibereho. Gitwaza avuga ko ashaka kureba nuko insengero zajya zibafasha aho kugira ngo bajye birirwa bajarajara hirya no hino nkuko abivuaga mu magambo ye.

Gitwaza agahamagarira abayobozi b’amatorero ko bakwiriye kwita ku bahanzi baririmbira Imana mu matorero yabo, yagize ati” usanga abayobozi b’insengero bishimira indirimbo bariya bana baririmba, bakishimira uburyo bahimbaza Imana ariko ugasanga batabitaho ku buryo bumva ko bari bonyine, ibi bituma uberetse ko abitayeho ariwe bakurikira niyo yaba atanasenga”.

Gitwaza asanga abo bayobozi babegereye bakamenya imibereho yabo, bakabafasha mu buzima bwabo, asanga nta bakongera gusohoka mu rusengero ngo bajye kuririmba ibitandukanye n’ibyo Imana yabahamagariye. ati” kubikumira ni inshingano z’abahanzi n’abayobora insengero kuko ari ikibazo gikomereye itorero muri iyi minsi”

Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza