Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Dr Paul GITWAZA » Textes » Apostle Dr Paul GITWAZA atewe impungege n’uburyo (...)
Apostle Dr Paul GITWAZA atewe impungege n’uburyo abadepite batoye umushinga w’itegeko nshinga wemeza ko interuro "Tuzirikanye ko Imana Isumba byose kandi Ishobora byose" yakurwa mu itegeko nshinga.

Hashize igihe abanyarwanda batari bake basaba ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryavugururwa ariko cyane cyane mu ngingo yaryo y’ijana n’imwe, ivuga kuri manda y’umuyobozi w’igihugu. Mu rwego rwo gusuzuma no kureba niba ubusabe bwabo baturage bushobora kubahirizwa, inteko inshingamategeko imitwe yombi yatangiye gusuzuma icyo kifuzo cya rubanda.

Inteko ishinga-amategeko umutwe w’abadepite ukaba uherutse kugaragaza impinduka zakozwe mu itegeko-nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nubwo hagitegerejwe kumenya niba n’umutwe wa Sena uzabyemeza kimwe nabo. Igiteye impungenge kubemera Imana, ni uko mu mpinduka nshya ziboneka muri ryo vugurura ry’itegeko nshinga, Abadepite bahisemo gukuramo interuro ivuga ngo” Tuzirikanye ko Imana Isumba byose kandi Ishobora byose”, ni interuro yari mu itegeko-nshinga ry’u Rwanda kuva ryatorwa n’abaturage ariko kuri ubu bibaye byemejwe gutya ntabwo iyo nteruro yazongera kugaragara mu itegeko-nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nyuma yaho Pasitori Ezira Mpyisi abyamaganiye kure, naho Rev. Canon. Dr Antoine Rutayisire akemeza ko ibyo bitabaho, ubu intumwa Pawulo Gitwaza nawe yagize icyo abivugaho agaragaza impungenge atewe no gukurwa mu itegeko-nshinga kw’ijambo”Imana”

Munyandiko yashyize ahagaraga,Apostle Dr Paul GITWAZA yagize ati”Yesu ashimwe cyane Badepite bacu, Maze gusoma inkuru y’icyemezo mwafashe Nk’inteko Ishinga Amategeko (umutwe wa Abadepite), cyo gukuraho interuro ivuga iti: " Tuzirikanye ko Imana Isumba byose kandi Ishobora byose, mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rivugururwa; Numva binteye ubwoba bwinshi, ndetse n’impungenge mu mutima. Nibajije aba depite murimwe batoye iryo tegeko, icyo bapfa n’Imana cyangwa icyo bayiziza. Birandenga. Biratangaje cyane.

Ubundi ba Depite bacu murashishoza cyane kandi mukadushyiriraho amategeko asobanutse ndetse yubaka, kandi twishimira nk’abaturage. Ariko aha ndabona mutarakoranye ubushishozi musanganywe mukoresha. Tukaba tubasaba ba Depite bacu gushyira Imana imbere ya byose, kuko natwe abaturage muhagarariye tuyishyira imbere. Bityo ibyo bizatuzanira amahirwe menshi n’Imigisha mugihugu cyacu.

Hahirwa Ishyanga Imana ibereye Umwami (Zaburi 33:12).Twongeye kugira umutwaro wo kubasengera cyane. Kandi icyo cyemezo mwafashe, ntitwemezanije namwe mw’Izina rya Yesu Kristo. Turabasaba ngo mwongere musubire muri iryo tegeko. Umwuka Wera abumvishe uburemere bw’icyemezo mwafashe. Turabazirikana mu masengesho kandi turabakunda. Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Apostle Gitwaza ati"Hahirwa Ishyanga Imana ibereye Umwami"

U Rwanda ni igihugu cyemera Imana Rurema, dore ko n’abakurambere bemeraga ko Imana ari Rubasha. Ubu mu mazina y’abanyarwanda batari bake humvikanamo ugukomera kw’Imana. yaba umugore, umugabo, umusore cyangwa inkumi bemera ko Imana ibaho. Ese wumva koko ijambo Imana rikwiye kuva mu Itegeko riruta ayandi mu Rwanda ari ryo Tegeko-nshinga rya Repubulika y’u Rwanda?

Abatoye ko byahinduka biragaragara ko bafite akazi gakomeye ko kubisobanurira abanyarwanda n’abanyarwandakazi basanzwe bizera ko Imana ikomeye cyangwa bakubahiriza ibyo basabwa gukora nkuko Apostle Gitwaza n’abandi bakomeje gusaba ko icyo cyemezo cyasubirwamo maze ijambo Imana rigakomeza kuba mu itegeko-nshinga dore ko hahirwa ishyanga rifite Imana kandi akaba ariyo iribera Umwami!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Jonathan kuwa 6-11-2015 saa 13:29
 

Biteye isoni nagahinda kwumva igihugu nku rwanda cyafata iyambere mugushira imana hasi ese; imana itabaye iyambere, yaba iyakangahe?nukuri turebe neza turimumisiyanyuma

SIBOMANA Daniel kuwa 6-11-2015 saa 03:39
 

Bihorere sibo Mana

👉🏽Kuva 15:3 haratubwira ngo, Uwiteka ni intwari mu ntambara, Uwiteka ni ryo zina rye. Imana Idutabarare Gusa barabe nta kindi bimitse

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza