Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Dr Paul GITWAZA » Textes » “Dore aho ubutabazi bwawe buri” Apostle Dr. Paul (...)
“Dore aho ubutabazi bwawe buri” Apostle Dr. Paul Gitwaza

Isi ya none yugarijwe n’ibihe bikomeye, inzara, ubukene, indwara z’ibyorezo n’izindi zikira bigoranye cyangwa ntizinakire zidahitanye ubuzima bw’uyirwaye. Sibyo gusa kandi kuko ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeza kugenda byiyongera ari nako iterabwoba ku isi rigenda rifata indi ntera. Abantu batari bake babayeho mu bwoba, agahinda no gutotezwa kandi bazira utuntu duto cyane, ese ubutabazi bwacu bwavahe mu bihe bimeze gutya turimo mu isi?

Intumwa Pawulo Gitwaza, munyigisho zigiye zitandukanye agenda agaragaza bimwe mu bisubizo isi ikeneye mu minsi ya none, Apostle Gitwaza asanga isi ikeneye kubanza kongera kwiyunga n’Imana kugira ngo yongere kugira amahoro. Gitwaza yagize ati” Imana yonyine niyo irinda amahanga, kuko Bibiliya ivuga ngo, urinda Isirayeli ntahunikira kandi ntasinzira, igihe tuzahindukira tugashaka Imana yacu, tugashaka isoko y’amahoro, tuzaba amahoro kuko Imana ariyo mwami w’amahoro.”

Intumwa Gitwaza, asanga isi ya none iri mu gihe cy’ubwoba bwinshi, umutekano muke ku isi n’ inzara ikabije, bityo agasanga ari nacyo gihe imitima y’abantu yakagombye guhindukira ikareba ku Mana.

Iki nicyo gihe cyo gukomeza kwizera kwawe mu Mana

Guhanga amaso k’Uwiteka Imana, n’inzira yo gutabarwa kuko Imana yita kubayishakana umwete kandi ikabatabara muri byose. Apostle Dr. Gitwaza Paul, yifashishije imvugo yo muri Bibiliya, yagaragaje gutabarwa k’uwizera Imana aho kuri. Yagize ati”nzaramburira amaso yanjye ku misozi, mbega gutabarwa kwanjye kuzavahe? Kuzava ku Uwiteka waremye isi n’ijuru”

Intumwa Pawulo Gitwaza yasabye abantu bose ko bakoresha iki gihe gikomeye kandi kigoye, bagahanga amaso yabo aho gutabarwa kwabo kuri.

Ntakindi umuntu yakwishingikirizaho ngo avuge ko aricyo cyamutabara cyangwa cyamurinda muri isi ya none kuko ntahandi ugutabarwa kwawe kuzava keretse ku Uwiteka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Daniel kuwa 20-11-2015 saa 07:00
 

Amen,Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi ni birimo byoseee! Iguhe Umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza