Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Dr Paul GITWAZA » Textes » Iby’umubiri byuzuzanya niby’umwuka mukutuzanira (...)
Iby’umubiri byuzuzanya niby’umwuka mukutuzanira umugisha.

Mu buzima bwo muri iy’isi umuntu agomba gukora kugira ngo abashe kubaho ariko ibyo wakora byose igihe nta mugisha Imana yabihaye nta musaruro wabibonamo niyo wakoresha imbaraga zawe zose.

Intumwa Pawulo Gitwaza uhagarariye itorero rizwi ku izina rya Zion Temple ku isi, mu nyigisho yasangije abakristo, agaragaza ko hari ihuriro hagati y’ibintu bikorwa hifashishijwe imbaraga z’umubiri ndetse n’Umwuka.

Mu kugaragaza iyo sano, avuga ko hari amategeko agenga iby’umubiri na genga iby’umwuka ariko ngo yose ahuriza hamwe mu kuzana umugisha kuwayubahirije.

Pawulo Gitwaza yagize ati” amategeko y’umwuka ni ikintu dukora tunejeje Imana, bigatuma iduha umugisha cyangwa igihe twakoze twubahirije amategeko y’umubiri ariko Imana ikatuvubiriramo umugisha”.

Mu gushimangira inyigisho ye, atanga urugero ko ushobora guhinga ariko kweza bikaba umugisha uva ku mana. Gitwaza yifashije ijambo ry’Imana rivuga ngo:Ni njye wateye imbuto, Apolo nawe aruhira, ariko Imana niyo yazikujije. 1 Abakorinto 3:6.

Ibi birerekana ko umuntu akora iby’umubiri,Imana nayo igakora iby’umwuka. Amategeko y’umubiri adusaba gukoresha imbaraga zacu z’umubiri naho ay’umwuka agengwa n’Imana igihe irimo itanga umugisha mu twakoreshe umubiri.

Iby’umubiri byuzuzanya n’iby’umwuka kuko Imana itazaguha umugisha igihe utakoze ariko igihe cyose wemereye Imana ukayubaha, icyo ukoze cyose izagiha umugisha. Iryo niryo hame ry’umugisha uva ku mana.

Yongeyeho kandi ko igihugu gifite ubutabera, guhesha abandi umugisha nta cyabuza Imana gutanga umugisha mu gihugu, mu buryo bw’umwuka we asanga nta nzara ishobora kuba muri cyo gihugu kuko Imana itanga umugisha abantu bagahaga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

kamukazi kuwa 21-06-2016 saa 00:54
 

Apôtre gitwaza turashaka tv yivuga butumwa nkuko Radio iriho

kamukazi kuwa 20-06-2016 saa 14:31
 

Apôtre gitwaza turashaka tv yivuga butumwa nkuko Radio iriho

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza