Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Apostle Dr Paul GITWAZA » Textes » Ni uwambere ni n’uw’imperuka
Ni uwambere ni n’uw’imperuka

Yesu ni alpha yesu ni Omega, Yesu ni uwambere Yesu ni Uwimperuka. Aho uzajya hose uzamusangayo. Nurangiza urugendo rw’ubuzima bwawe muzahura. Niwe wambere kandi ni we wanyuma (Ibyahishuwe 22:13).

Iyo tuje muri iyi si Yesu niwe utwakira kandi iyo tuyivuyemo iyo twamumenye ni na we utwakira. Ni uwambere ni uw’imperuka. Yari yarapfuye none ni muzima. Dukorana n’umuntu wabaye muzima, wazutse. Hari ibyiringiro byo kuzura ibyapfuye.

Iyo ukorana n’umuntu wazutse akwereka n’uburyo n’ibindi byazuka. Niyo mpamvu abafite kwemera bose muri iyi si, abafite kwemera k’ukuri bonyine ni abemera Yesu kuko ni we wapfuye kandi akazuka. N’abandi bose barabizi, n’andi madini arabizi, ko yapfuye, ko yazutse. Yabayeho, ariho, ni uwambere, ni uw’imperuka.

Mu by’ukuri hari ibyiringiro kuba dukorana n’uyu mugabo. Hari ibyiringiro. Kuko We, ntidutinya ngo napfa ibyanjye bizaba birangiye, napfa azongera azuke; ariko hari abandi twiringira bapfa ibyiringiro bika birapfuye. Ariko Yesu we niyo apfuye arongera akazuka. Ni uwambere kandi ni uw’imperuka. Yari yaraphuye none yarazutse.

Apostle Dr. Paul GITWAZA.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza