Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Mignone KABERA » Texte » “Imana ni yo ivura ibikomere; namenye Data ngize imyaka (...)
“Imana ni yo ivura ibikomere; namenye Data ngize imyaka 33” Apostle Mignonne

Apostle Mignonne Kabera, ukuriye Women Foundation Ministry na Noble family Church, mu buhamya bwe avuga ukuntu yamenye se umubyara ageze ku myaka 33 kandi yari yaramaze no gushaka. Asobanura kandi ko kutabona se, byari byaratumye yanga umugabo wese aho ava akagera kuko yibwiraga ko abagabo bose ari abahemu.

Aganira na UBUGINGO.COM, yagize ati “Ntabwo nigeze menya papa; narezwe na mama gusa. Namenye papa ngize imyaka 33. Gusa mama wandeze wenyine yari yiringiye Imana. Twari abana batanu kandi ari njye mukuru. Ndashima Imana kubera ko ngeze mu myaka y’ubukumi nakiriye agakiza muri Eglise Vivante i Burundi. Ubwo ninjiraga mu gushaka, nta shusho y’umugabo mwiza nari nzi; numvaga ko abagabo bose ari babi, gusa ndashima Imana ko yaje kumpishurira ko bose atari babi nza no kugirira amahoro mu rugo rwanjye.”

Ubusanzwe umwana b’umukobwa yisanzura cyane ku mubyeyi we w’umugabo, Pastor Mignonne yabajijwe na UBUGINGO.COM ingaruka yahuye na zo kubera kutabona se.

Yagize ati, “Turi ku ishuri, nabayeho ubuzima ntigeze: nababajwe n’ukuntu batubazaga ababyeyi bacu; abandi bana bari bafite ba se bakandika amazina yabo, ariko njyewe nkandika amazina y’umuntu ntazi.” Nk’uko abitangaza, amaze gukizwa yumvaga atemeranya ni Ijambo rivuga ngo “Imana Data”.

“Niyumvishaga ko Imana Data ari umubyeyi w’umugabo, kandi nari narishyizemo ko umubyeyi w’umugabo ari umugome.” Uko yakize iyi myumvire.

“Naciye mu gihe cyo kubohoka (Deliverance), Imana imbwira ko ari Data unkunda. Kuva icyo gihe nahise mbohoka, bituma ntangira no kwegera abapasitori (abashumba) b’abagabo; dore ko na bo nari nsanzwe ntabegera.”

Uko yahuye na se umubyara:

“Nafashe umwanya nganiriza mama, na we yari afite igikomere atashakaga kuvugaho. Naramwegereye; ndamuganiriza mwereka ko ibyamubayeho ari ibisanzwe, hanyuma twiyemeje gushaka data, kugira ngo tumubohore.” Apstle Mignonne avuga ko ku myaka 33, ari bwo yahuye na se kandi yari yaramaze no gushaka.

“Turi kumwe n’abandi twasenganaga, twegereye Data. Urumva kubona umukobwa nkanjye byaramutunguye; wari umugisha munini cyane kuri we. Yarishimye cyane, arabohoka. Byari ibyishimo bidasanzwe kuko nanjye nari ntaramubona na rimwe mu buzima bwanjye.”

Kuri ubu ntagifitiye abagabo urwango, dore ko Imana yamuhaye umugabo mwiza. “Ndashima Yesu ko yampaye umugabo mwiza ku buryo ya shusho mbi nari mfite ku muntu wese w’umugabo, yaje kujyenda inshiramo. Namenye ko umugabo wese ashobora kuba mwiza nk’uko yaba mubi, umwizerwa nk’uko yaba umuhemu. Kuba narafashe Imana nka Data, byatumye menya neza ko n’abeza bariho.”

Yaje kuvamo umuntu ufitiye umumaro abandi cyane cyane bagore, dore ko avuga ko Imana yamutumye ku bagore by’umwihariko.

“Imana yigeze kunyereka umugore udafite amaboko, irambwira iti ‘Jyenda utange amaboko ku bagore: yambwiye kuyatanga mu buryo butatu: ubw’Umwuka, amarangamutima no buryo bw’ibifatika. Mu buzima naciyemo, Imana yagiye inyereka imbaraga zidasanzwe ziri mu mugore. Simpamya yuko ibyo byose naciyemo ari byo byatumye Imana intuma ku bagore by’umwihariko, ariko byarahuriranye kuko guca muri iyo nzira kuri njye biramfasha cyane.”

Hari inama agira abandi bagore.

“Naje gusanga ko iyo umuntu atikunda, ntabwo akundwa; hari ukuntu abagore bagira ibibazo bikomeye cyane, agashaka ko umugabo amukunda cyangwa se we agashaka kumuha urukundo rwo kwigura adafite. Ariko iyo umuntu yamaze kumenya uwo ari we; akamenya indangagaciro zimurimo, zituma yumva yuzuye kandi kwa kuzura akaguhaho n’abandi: Haba mu buryo bwo kumenya Ijambo ry’Imana no kumenya uwo ari we. Abenshi usanga nta kizere bifitiye; ndabagira inama yo kucyigirira, bakamenya agaciro kabo.”

Umugore akijijwe ariko umugabo adakijijwe, yabyitwaramo ate?

Mignonne yasubije ati “Namugira inama yo kudatakaza uwo ari we. Mbona ikintu abagore tubuze, ni ukumenya umuyoboro dukoreramo; kuko ufite umuyoboro w’Imana; ya mahoro y’Imana, bwa buzima bw’Imana muri wowe, wa muntu ubasha kumwihanganira. Kuko nta bwo uba uzi igihe nyirizina wa muntu azakirizwa, wowe icyawe ni ukumwerera imbuto.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza