Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Sosthène SERUKIZA » Text » Numvaga igisirimba ari yo njyana yo mu ijuru-Apotre (...)
Numvaga igisirimba ari yo njyana yo mu ijuru-Apotre Sosthene

Umushumba w’itorero Guerison des Ames Apotre Serukiza Sosthene, wanabaye uwa mbere gushyira ku mugaragaro injyana y’igisirimba atangaza ko mbere bagitangira kugikoresha yari aziko ari yo njyana yonyine abanyamwuka bashobora gukoresha bahimbaza Imana, kandi ko no mu ijuru ari yo bakoresha.

Aganira na Ubugingo.com, Sosthene yagarutse ku mateka y’ukuntu igisirimba cyatangiye mu bihe byabo by’ububyutse bakirijwemo muri Kongo, bikaza kurangira atangiye no kukiririmba kikajya hanze, ari nako gifasha imitima ya benshi, kuko amatorero atandukanye yahise atangira kukifashisha mu bihe byo guhimbaza Imana, kimaze gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Apotre Serukiza Sosthene

Ati ‘’igisirimba numvaga njyewe ari yo rhythm ( ritime) yonyine yo mu ijuru, numvaga mu ijuru bahora basirimba nta bindi nari nzi, numvaga ari yo ritime y’abanyamwuka gusa.’’

Sosthene avuga ko ubyutse bwabanjirije ubwabo bwazanye ibitangaza, ariko mu gihe cyabo hakiyongeramo ibijyanye no guhimbaza bidasanzwe, ari nayo nkomoko y’injyana y’igisirimba.

Ati ‘’’Ububyutse bwa ba Papa bwazanye ibitangaza bindi ndetse n’abandi babakurikiye, ariko mu gihe cyacu, ububyutse bwacu bwazanye guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe.’’

Apotre Serukiza Sosthene yatangiye guhimba indirimbo ze mu w’1994, ariko atangira gukora iz’ibisirimba mu mwaka w’2000, azi nazo zaje gutuma amenyekana mu bihugu bitandukanye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza