Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Apostle Sosthène SERUKIZA » Text » Menya byinshi kuri Apostle Serukiza Sosthene washyize (...)
Menya byinshi kuri Apostle Serukiza Sosthene washyize hanze bwa mbere injyana y’igisirimba

Hashize igihe kirekire abantu bumva indirimbo zakunzwe cyane n’abantu mu ngeri zitandukanye mu njyana y’igisirimba, ziza no kwifashishwa mu bihe bitandukanye no mu matorero mu gihe cyo guhimbaza Imana. Mu kiganiro kirambuye Apostle Sostene washyize hanze bwa mbere izi ndirimbo mu majwi n’amashusho yagiranye na Ubugingo.com, tugiye kukugeza amwe mu makuru yerekeye ubuzima bwe.

Serukiza Sosthene yavutse tariki 16/08/1974, avukira mu cyahoze ari Zayire ( Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo). Serukiza yubatse urugo tariki ya 1/08/1994, yubakana na Nyiramahoro Yvette, babyarana abana batanu ( abahungu babiri n’abakobwa batatu).

Serukiza Sosthene n’umugore we

Umurimo w’ivugabutumwa awumazemo imyaka 22, aho yabanje kuba umuvugabutumwa, umushumba, nyuma akaza kuba intumwa, aho yafashaga amatorero atandukanye ari nabyo agikora kugeza uyu munsi, ariko akaba abarizwa mu itorero Guerison desa Ames, itorero ryatangiriye mu gihugu cy’u Burundi ariko rikaza kugaba amashami hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo Kongo ndetse n’u Rwanda, aho arihagarariye muri iki gihe.

Intumwa Serukiza Sosthene

Uko intumwa Serukiza Sosthene yakijijwe

Serukiza Sosthene avuga ko yavutse mu gihe cy’ububyutse bukomeye bwabaye muri Zayire ( Kongo).

Ati ‘’ Jyewe navukiye mu rusengero hariho Reveil ikomeye muri Zayire, Papa na mama bari abagaturika ariko baza kumva ubutumwa bwiza barakizwa kuburyo kubera umuriro w’Umwuka wera bahanuraga mu kiriziya, Padiri akabahagarika, akabasohora hanze kugeza nubwo babaciye baragenda.’’

Nyiramahoro Yvette, umugore wa Apostle Sosthene

Nubwo Apostle Sosthene yagize amahirwe yo kuvukira mu bihe nk’ibi ariko ntabwo yakomeje inzira y’agakiza, kuko yabivuyemo akajya gushayisha mu byaha, ariko Imana ikaza kumugarura.

At ‘’ Njyewe maze gukura, ntabwo nakunze kuba mu rusengero nk’abandi bavandimwe banjye, naje kubivamo njya kwikinira umupira, ntwarwa n’abajene b’abakongolais, njya mu nzoga, nywa itabi nkanaritahana kandi ubwo Papa yari yarabaye Pasteur bikamubabaza cyane, ariko akabwira Mama ko Imana yamvuzeho ko nzakora ibintu bikomeye, naje kujya mu rusengero nk’uwikinira, mfatirwayo nsubira mu gakiza.’’

Aposthle Sosthene avuga ko nyuma y’icyo gihe yaje kubatizwa mu Mwuka wera, ahabwa impano yo gusengera abarwayi, nyuma aba n’umuyobozi w’abaririmbyi ku rusengero, agenda yaguka kugeza igihe atangiriye guhimba indirimbo mu njyana y’igirimba ari nayo yamenyekanyemo cyane.

Ibijyanye n’ibisirimba yamenyekanyemo

Ubusanzwe abantu benshi bazi Apostle Sostene mu ndirimbo zo mu njyana y’igisirimba, mu majwi n’amashusho yakunze kwifashishwa n’abantu batandukanye bahimbaza Imana.

Abana b’umuryango wa Apostle Serukiza

Serukiza yatangiye guhimba indirimbo ye bwa mbere mu mwaka w’1994, akayiha Korari yaririmbagamo ariko ntababwire ko ari izo yahimbye kuko akenshi bakoreshaga izo muri Tanzaniya, ibyo guhimba ntibyari bimenyerewe. Mu mwaka w’2000 nibwo batangiye kwifashisha injyana y’igisirimba bahimbaza Imana, biza kurangira afashe icyemezo cyo kujya ahimba ku giti cye ari nabwo yaje gushyira hanze Alubumu ye ya mbere muri iyo njyana mu mwaka w’2003.

Uko igisirimba cyamamaye

Apostle Sosthene avuga ko ajya gushyira hanze igisirimba, yabitewe n’uko yari amaze kugira inshuti nyinshi hirya no hino ku isi, ngo ashaka gusa kubifata amajwi akabiboherereza bakajya biyumvira bisanzwe, birangira bigeze kure.

Ati ‘’Njyewe nasohoye iyi njyana numva nshaka kubyoherereza abo twatandukanye dukumburanye, ngeze muri Studio barambwira ngo reka tubikore neza bizajya ku mateleviziyo, numva ndikanze, abo nabyoherereje bakambwira ngo barabyumva bakarara barira, bimaze kujya hanze nkabona televiziyo y’i Burundi igishyizeho nk’isaha yose, mu matorero nkumva barasirimba ‘’Mpande zose urahari Mana’’, en tout cas byaranshimishije cyane, kuko nabonye Imana yaragikoresheje ibintu bikomeye.’’

Kugeza ubu Serukiza amaze gushyira hanze Alubumu 7, kuko akenshi buri mwaka ashyira hanze Alubumu imwe harimo n’iyo arimo gutegura azashyira hanze muri uyu mwaka w’2016. Kuri ubu yatangiye kuririmbana n’aban be, cyane yifuza kubibasigira agasigarana umuhamagaro wo kuba intumwa gusa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza