Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » IBINTU 10 UGOMBA KWIBUKA KU BIJYANYE N’ABATANDUKANYE MU (...)
IBINTU 10 UGOMBA KWIBUKA KU BIJYANYE N’ABATANDUKANYE MU RUSHAKO

1. Kubaka urugo rwiza bisaba ubushake n’uruhare rw’abashakanye bombi ariko umwe ashobora gutuma rusenyuka. Urugero: uwo mwashakanye agutaye akagenda, wahamagara ntafate telephone, wamutumaho guhura akagusuzugura, yakubona akanga kugusuhuza, etc. warwubaka ute?

2. Hari umuntu utandukana yishimye? Aho bigera ko umuntu yiyemeza gutandukana haba hari ibintu bibi bikomeye wewe utazi kd wenda nawe utakwihanganira;

3. Ijoro ribara uwariraye. Amakuru y’abatandukanye ujye uyavuga uhinda umushyitsi kuko hari byinshi byabo utazi;

4. Society yacu, Amatorero yacu, abakristo ni gute bakira kd bafasha abahuye n’ikibazo cyo gusenya urugo?

5. Ibikomere bikomeye benshi mu basenye ingo n’agahinda umuntu aterwa no gutabwa n’uwo yakunze, birasaba ko buri wese atanga umusanzu we mu gufasha aba bantu;

6. Ingaruka z’urugo rumwe rwasenyutse zigera ku bantu batabarika kd b’inzirakarengane ( harimo n’abana bato);

7. Uretse gutabwa n’uwo wakundaga, akenshi nyuma hazamo no guhigwa bukware umuntu azizwa umutungo cg yakwa abana;

8. Ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma y’urushako rubi, benshi bahura na depression, bahararuka ubuzima cg biyahura;

9. Inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo. Icyatumye uriya muntu uzi atandukana nawe kirakugarije cg cyugarije umwana wawe.

10. Gusengera imiryango ni inshigano yawe mbere y’uko iba rusange. Umunsi mwiza kuri twese!

Dr. Fidele Masengo Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza