Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Igihe cyawe cyo gukuzwa n’Imana
Igihe cyawe cyo gukuzwa n’Imana

Yosuwa 4:14 - Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y’Abisirayeli bose, baramwubaha nk’uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu. Kuva ku cyumweru nijoro nasuzumwemo malaria ariko ntabwo byambujije gukora devotions nsanzwe mbagezaho. Ndashima Imana ko yandinze n’ubwo umubiri ugifite intege nke.

Muri iri joro, nifuje gusangira namwe amasomo meza nize muri iki cyanditswe:

1. Hari umunsi umwe, umunsi ugirizina, igitondo kimwe, umuntu wari usanzwe ahinduka udasanzwe kuberako Imana imukujije. Ibi byabaye kuri Yoshua, byabaye kuri Mose, byabaye kuri Dawidi, Moridekayi, Yosefu n’abandi! Nawe ndabikwifuriza;

2. Abantu Imana ikuza hari icyo iheraho baba bakoze. Gira icyo wiyemeza kuyikorera hanyuma utegereze gukuzwa nayo. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro (Yohana 12:26);

3. Iyo Imana igukujije, abatakubahaga barakwubaha. Mu gitondo kimwe, Yosefu yarubashwe mu giputa, Daniel yarubashwe i Babuloni. Mu gitondo kimwe Moridekayi wabaga ku izamu yurijwe ifarashi atambagizwa mu murwa! Nawe icyubahiro cyawe kiri imbere yawe!

4. Icyubahiro Uwiteka atanga ntabwo ari icy’akanya gato. Benshi mu bo Imana yubahishije nyabyo byabanye nabo mu gihe cyabo cyose (lifetime). Ibi nibyo nkwifuriza.

Ibyiza byawe biri imbere, igitondo cyo gukuzwa kirakwegereye!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza