Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Iyo Imana yitambitse mu mugambi wawe
Iyo Imana yitambitse mu mugambi wawe

MATAYO 2:12 "Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. Yosefu ahungira muri Egiputa".

Uno munsi mfashijwe n’iri jambo ry’ukuntu Imana yitambika mu mugambi wacu, ikaburizamo ibyo twifuza gukora.

Ibi bishobora kuba byarakubayeho incuro nyinshi ko Imana itakwemerera kujya aho wifuzaga, gukora igikorwa runaka wagambiriye. Niba byaragushikiye, nize imwe mu mpamvu zibitera: Kuba bitarakunze ni ku neza yawe!

Kubera urukundo igukunda, nasanze Imana hari igihe ihitamo ku kubuza kujya aho washakaga kugirango ikurinde ibibi bihagutegerereje utazi.

Dore zimwe mu ngero: wagerageje kujya America, mu Burayi, Israel, Australia, n’ahandi ariko biranga. Hari n’aho wujuje ibisabwa byose bakwima visa, hari n’abahabwa visa bakangirwa kwinjira mu gihugu,...

Iyo ugipanga kuhajya ntabwo uba uzi impamvu zituma kujyayo atari ingirakamaro kuri wowe ariko Imana yo iba izi ibyo utazi. Ireba hirya y’imisozi, hakurya y’ibihugu, etc.

Uretse kwitambika mu ngendo zawe, hari n’ubwo ikubuza gukora ikintu runaka wowe wifuza cyane.

Niba ari byo bihe urimo, ntutinye kuko igihe cyo kujya aho itakwemereye kujya nikigera, niyo izakimenya mbere kandi icyo wifuzaga kuhakorera cg kuhabonera, ifite ubushobozi bwo kukiguhera aho uri cg ahandi ya kuyobora kujya.

Mugire igitondo cyiza!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza