Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » 2016 Umwaka wo guhura n’Imana
2016 Umwaka wo guhura n’Imana

Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo Imana yampamirije ko ngomba kubwira abantu ko uyu mwaka ari uwo guhura n’Imana (Year of Divine encounter).

Nahawe amagambo ari mu buhanuzi bwa Amos avuga ngo: Amosi 4:12 - "(...) itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we".

Uyu ni umutwe w’ijambo nzagarukaho kenshi mu nyigisho uyu mwaka wose kandi ndifuza ko uyu mwaka uzasiga buri wese uzazisoma akazikurikiza ku rwego rwiza rw’ubusabane n’Imana.

Imana yavuganye n’Umuhanuzi Amos aya magambo iteguza abantu iby’urubanza ruzaza. Ndahamya ko natwe twiteguye neza kugaruka kwa Yesu ndetse n’urubanza ruzakurikira.

Hari ibintu 2 bigize kino cyanditswe:

1) KWITEGURA. Hari ingero zo kwitegura tuzi mu buzima bwacu bwa buri munsi: kwitegura ubukwe, kwitegura ikizamini, kwitegura gutangira inyubako, kwitegura kubyara, kwitegura irushanwa runaka (ry’umupira w’amaguru, amagare, ....), etc.

Kuba Imana iduteguza kwitegura n’uko tubayeho nk’abatiteguye, nk’abadategereje kugaruka kwa Yesu, nk’abatiteguye umunsi ukomeye w’imanza aho buri wese azabazwa ibyo yakoze muri ubu buzima.

Kwitegura guhura n’Imana bisaba umuntu gutekereza ku buryo abayeho nk’umukristo, umugenzi ujya mu ijuru. Byibutsa umuntu kuva mu mihango y’idini agategura umutima n’ubugingo bwe.

2) GUHURA N’IMANA. Abantu bagira amahirwe yo guhura n’abakomeye bazirikana kandi bitwararika cyane gahunda bahawe y’umubonano (appointment date, venue, time and dressing code).

Amahirwe yo guhura n’Imana, Umuremyi arakomeye. Abantu Amos yahanuriraga bari bibereye mu bigirwamana. Babazaga Imana z’ibimasa akaba arizo bita Imana. Amos aza kubaburira abibutsa ko Imana yiteguye kubakira, guhura nabo. Imana rurema, Imana itari ibigirwamana. Uwabumbye imisozi, Uwaremye umuyaga.

Uyu ni umwaka udasanzwe Imana ishyize ho ngo nawe mubonane, mumenyane, musabane. Uyibwire ibyo ushaka ko yumva nayo ikwigaragarize. Wewe usoma iyi nkuru, ndagusaba gufatanya nanjye muri uru rugendo rwo kwitegura kwakira Imana no gusabana nayo muri 2016. Ubigire intego y’uyu mwaka.

Umwaka mushya muhire!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza