Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Akamaro k’umwanzi mu buzima bw’umukristo
Akamaro k’umwanzi mu buzima bw’umukristo

Nshuti y’Imana, uyu munsi nasanze umwanzi cyangwa umuntu utakwifuriza ineza nawe hari icyo amaze mu buzima bwawe.

Hari ibintu 5 nize bikomeye :

1. Hari igihe umwanzi akwegereza Imana neza atabishaka. Hana iyo atagira penina ntabwo yari gushaka Imana nk’uko yabikoze (I Samuel 1)

2. Hari igihe agusabira neza atabizi ndetse agasaba wowe n’ibyo utakwisabira Hamani yasabiye Moridekayi neza aziko yisabira (Ester 6:6-10);

3. Hari igihe atuma Imana ikuba inshuro nyinshi ibyo wari ufite we azi ngo arimo ku kugerageza (Yobu 42:5);

4. Hari igihe yihutisha isezerano ryawe atabizi (Gutabarwa kw’abayuda mu gihe cya Moridekayi na Esiteri bivuye ku mugambi mubi wa Hamani);

5. Atuma kwizera Imana byawe kwaguka.

Nawe urebye wasanga umwanzi wawe hari icyo akumariye. Kandi abanzi bawe si abantu gusa ni satan ubarimo.

Fata umwanya usabe Imana iguhe uburyo buzima bwo kwitwararika umwanzi wawe.

Umunsi mwiza.

Iyi nyigisho yateguwe na Asiimwe Fred/ Umukristo wo muri Foursquare Church Kimironko

Inonosorwa na Fidèle MASENGO, Umushumba

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza