Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Amagambo 7 yesu yavugiye ku musaraba
Amagambo 7 yesu yavugiye ku musaraba

Mu gihe twizihiza Intwari IRUTA izindi, nifuje kubagezaho amwe mu magambo tumwibukiraho.

Nshimishijwe no gutangira inyigisho izafata iminsi iminsi 7 twiga ku murage wacu ugizwe n’amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba.

Ayo magambo ko ari 7 ntabwo tuyasanga mu gitabo kimwe ahubwo ari mu bitabo 4 bigize ubutumwa bwiza.

Uno munsi ndayavuga gusa hanyuma kuva ejo tuzatangira kwiga kuri buri jambo.

Ayo magambo ni aya akurikira :

1) Data ubababarire kuko batazi icyo bakora (Luka 23:34);

2) Ndakubwira ukuri y’uko Uyu munsi turi bubane muri Paradizo (Luka 23:43);

3) Mubyeyi "Nguyu umwana", nawe mwigishwa "nguyu nyoko" (Yoh. 19:26-27);

4) Eli Eli Lama Sabaktani (Mana yanjye, Mana yanjye n’iki kikundekesheje (Mat. 27:46);

5) Mfite inyota (Yoh 19:28);

6) Birarangiye (Yoh. 19:30);

7) Data, mu maboko yawe niho nshize ubugingo bwanjye (Luke 23:46).

Nyamuneka ufate umwanya wo gutekereza kuri aya magambo.

Mugire ijoro ryiza!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza