Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Amagambo ava mu kanwa kawe
Amagambo ava mu kanwa kawe

Imigani 13:3 "Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka".

Kubera ko ejo wari umunsi isi yita uwo kubeshya, natekereje cyane ukuntu abantu benshi babuzwa ubugingo n’imihango ya gipagani.

Ku ruhande rumwe, mu mahirwe Imana yaduhaye harimo Ururimi. Ku urundi ruhande, nasanze kimwe mu bintu byugarije ubugingo bw’umunti bikururwa n’ururimi.

Kubera iyo mpamvu, nasanze Ururimi ari rumwe mu ngingo dutunze tugomba kurinda cyane. Ni rwo rwakijije benshi kd ni rwo rwicisha benshi. Ni rwo ruguhuza n’abantu kd ni narwo ruguca ku bantu.

Intambara ninshi umuntu ahura nazo zinyura mu magambo avuga. Ubukristo nyabwo busaba umuntu kwitwararika mu mvugo.

Hari ibintu 3 buri wese agomba kwibutswa ku bijyanye n’ururimi:

1) Ibuka ko uzabazwa ibyo ururimi rwawe ruvuga byose. Matayo 12:36 - "Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. Harimo na biriya wavuze ejo ku munsi wo kubeshya!

2) Ururimi rwawe rurimo imbaraga z’ibyiza nibibi. Ni wewe uhitamo icyo urukoresha. Imigani 18:21 - Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.

3) Ururimi ni yo soko y’ibibi. Yakobo 3:6 - Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose (...).

Nyuma yo kwiga aya masomo ndagusaba kongera kwiga kuvuga...ni rimwe mu mabanga yo kuvuka ubwa 2!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza