Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Amagambo y’ubugingo buhoraho
Amagambo y’ubugingo buhoraho

Yohana 6:68

Simoni Petero aramusubiza ati"Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho".

Maze gusoma kino cyanditswe nize ibintu byinshi birimo ibikurikira:

1. Abantu bashobora kuduha indaro, twobahungiraho by’igihe, bashobora kudusembereza ariko Imana niyo yonyine igira ubuturo bw’iteka.

2. Ntabwo twagumye kuri Yesu kuberako twabuze abandi dukurikira, twomatanye nawe kuko ariwe wenyine ugeza abantu mu bugingo bw’iteka.

3. Inzira zose zitagera ku bugingo n’ibiheka. Ndetse n’amagambo yose atavuga Yesu ameze nk’ay’umushyusharugamba (MC) utegereje ijambo nyamukuru ry’umushyitsi Mukuru (Guest of Honor). Yesu niwe mushyitsi mukuru, niwe ufite amakuru "nyamukuru", amakuru "nyayo" agaragaza intego y’ubuzima bw’umuntu. Ni nawe makuru, ubwe ni "Inkuru-nziza" /"Good news".

4. Abantu bose bataragera kuri Yesu cyangwa bamuvuyeho baracyayoboza inzira kandi abanyamahirwe muri bo nibo bazatugeraho. Kubera iyo mpamvu, amugezemo dufite inshigano yo kubayobora no kubakira bahageze.

5. Abantu bose tuganira, abo twumvise n’abo tuzumva, harimo abafite amagambo akomeye dukeneye kumva, amagambo afite ubumenyi ndetse n’ihumure ariko Yesu niwe wenyine ufite amagambo atunga kandi ahaza ubugingo.

6. Amagambo ava ku bantu yitwa ko akomeye, agira igihe cyayo. Agerwaho ndetse agata n’agaciro (expiration). Yesu niwe wenyine ufite amagambo ahoraho, y’iteka, amagambo y’ibihe byose.

Mukomeze muyatekerezeho.

Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza