Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Amakosa 12 yakozwe mu rubanza rwa Yesu
Amakosa 12 yakozwe mu rubanza rwa Yesu

1.Gufatwa hadakurikijwe amategeko:

Mu baje gufata Yesu nijoro hari harimo abafarisayo n’abatambyi kandi bari mubagombaga kumucira urubanza, ikindi kandi nta rupapuro rw’ibyaha rumuhagarika rwari ruhari ( sans mandat d’arrêt ni accusation formelle d’un quelconque crime) ibintu bitari byemewe mu mategeko yabo nk’uko bigaragara mu gitabo "Criminal Jurisprudence of the Ancient Hebrews" cyanditswe na Mendelsohn Page 274

2. Ibazwa rye (preliminary interrogatory) k’umutambyi Ana (Yohana18;12-14,19-23) ryatangiye hakiri nijoro.

Ibi nabyo ntibyari byemewe n’amategeko y’abayuda (Reba ibitabo cya "Jesus devant Caïphe et Pilate" cyanditswe na Dupin; "Institutions de Moïse" cyanditswe na Salvador page 365-366; "Jesus Before the Sanhedrin" page 109 cyanditswe na Lemann.

3. Abagize inama y’urukiko (Sanhedrin) ni bo bamushinjaga, bigaragara ko ku ikubitiro nta batangabuhamya bari bahamagajwe.

Ibi nabyo ntibyari byemewe mu mategeko yabo.(Reba "Life and Time of Jesus the Messiah" Vol. P 309 cya Edersheim; na "The trial of Jesus Christ" P 41 cyanditswe na Innès)

4.Urubanza mu mizi rwatangiye mbere yo kurasa kw’izuba cyangwa se hakiri nijoro kandi ntibyari byemewe kuko byagombaga kuba izuba riva cg se hacyeye (Mendelsohn page 112; Maimonides&Mischna dans Sanhedrin III- IV)

Yesu acirwa urubanza

5.Nta rubanza rurebana n’ibyaha criminal rwagombaga kuba umunsi umwe mbere y’isabato cg mbere y’undi munsi mukuru mutagatifu (la veille du sabbat ou d’un autre jour saint). Reba Page 61 mu gitabo Sanhedrin IV cyanditswe na Mischna. Nyamara aha si ko byagenze.

6.Nta rubanza rurimo igihano cy’urupfu rwagombaga kurangira mu munsi umwe ukurikije amategeko y’abayahudi icyo gihe.

Ibi byari mu rwego rwo guha umwanya uhagije abatangabuhamya bashinjura mbere yo gutanga icyo gihano kiruta ibindi (Mischna, Sanhedrin IV,1). Ibi siko byagenze mu rubanza rwa Yesu.

7.Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye gusa ku byo avuze ko ari Kristo Umwana w’Imana (Matayo 26:62-64).

Nk’uko Umufilozofe w’umuyahudi yabivuze "Ubuhamya bw’ushinjwa gusa (nyirubwite,aha ni Yesu) ntibwari buhagije ngo bushingirweho mu rubanza, kereka gusa bumaze gusuzumanwa ubushishozi,bugasesengurwa bihagije kandi bukemezwa n’abandi batangabuhamya nibura babiri" (Mendelsohn, "Criminal Jurisprudence of the Ancient Hebrews " page 133). Ibi nabyo ntibyakozwe.

8.Nta mwanya wahawe abamushinjura cg ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kubyo aregwa nk’uko bisabwa mu Gutegeka kwa Kabiri 13:14

9.Mu rubanza rwa Yesu nta mucamanza n’umwe wari ku ruhande rwe,Ibi ntibyari byemewe mu manza ziri criminal kuko byafatwaga nk’ubugambanyi.

Abanzi be rero bariyeranje bakora inama y’urukiko nijoro abari kumushyigikira badahari, Reba Uko Luka yanditse kuri Yozefu wo mw’Arimatiya (Luka 23:50) na Nikodemu nabo bagombaga kuza mu nama. Ubusanzwe ibyemezo by’urukiko byashingirwaga ku gutora kw’abacamanza hakabanza gutora abakuze mu myaka, ariko mu manza criminal habanzaga abato kugira ngo abakuru batinfluansa abato! ("Criminal Code of the Jews”, Benny Page 73-74). Nanone kdi umutambyi mukuru yashishimuye imyenda ye (Mariko 26:65, Matayo 26:65) kandi bitemewe reba Abarewi 21:10

10.Igihano cy’urukiko cyatangiwe bwa mbere mu rugo bwite rw’umutambyi mukuru (Luka 22:54) aho gutangirwa mu nzu y’urukiko cg cour de justice ( Bab.Talmud,"Abodag Tarath of "Of Idolatry" chap 1 no.8)

11.Abenshi mu bari bagize inama y’abacamanza ntibari bari Qualifié kuri uwo murimo.

Bamwe muri bo bavugwa na Bibiliya ndetse n’umunyamateka Josèphene ni: Caïphe, Eléazar, Jonathan,Théophile, Mathias, Ismaël,Simon,Jean,Alexandre, Ananias; bari barashyizweho na benewabo ndetse abandi bagatanga ruswa kugirango bajye muri iyo myanya!, bityo ibyemezo byabo bigakemangwa.

Ikindi kandi nta nshuti cyangwa umwanzi umubyeyi, cg mwenewabo w’ushinjwa wagombaga kujya mu baca urubanza ( Benny; "Criminal Code of the Jews" page 37) nyamara abenshi (niba atari bose)mu bacamanza bari abanzi beruye ba Yesu kuko banaguze ifatwa rye.

12.Guhindagura ibyaha by’uregwa, kuva ku gutuka Imana cg Blasphème nabyo bitari ukuri (reba Abarewi 24 icyo Blasphème ari cyo) kugera ku kugandisha abaturage byavugiwe imbere ya Pilato.

Yesu kwa Pilato

Yesu yaremeye arakubitwa ndetse aranabambwa kugira ngo wowe nanjye tubone ubugingo

Nyamara kubera gutinya imyigaragambyo y’abaturage yashoboraga kumukura ku butegetsi Pilato yatanze Yesu, maze Umukiranutsi (nk’uko Pilato yavuze ati "Ntacyaha mubonyeho..." reba Luka 23:14) arakubitwa ndetse aricwa abambwe. Yararenganye yicisha bugufi....ibi byose ku bwanjye!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza