Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Amakuru Umwuka wera avuga (Igice cya 3)
Amakuru Umwuka wera avuga (Igice cya 3)

Yohana 16:13-15- Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ’Azenda ku byanjye abibabwire.’

Mu gihe nkomeje kuvuga ku Mwuka Wera mu buzima bw’umukristo, uyu munsi ndatangira kuvuga ku makuru avuga.

Umwuka Wera ahamya Ijambo ry’Imana. Agira uruhare runini mu gukizwa kuko niwe uhishura Ijambo ry’Imana kandi niwe wemeza icyaha.

Umwuka Wera niwe uhishura Data n’Umwana mu bantu. Nta yandi makuru atanga atari aya Data n’ay’Umwana.

Yesu asezeranya abigishwa ibyo kuza kw’Umwuka Wera, yarababwiye ngo "uwo azanyubahiriza", "ntazavuga ibye". Ikibabaje muri iyi minsi n’uko Umwuka Wera abantu bamukoresha babeshya batikura. Benshi bahawe Umwuka w’amatiku bawita Umwuka w’Imana! Nta kundi kuri gushya umwuka wera yahawe kuvuga. Avuga gusa ibyo yumvanye Data n’Umwana!

Dusengere abavuga ko bafite Umwuka w’Imana bamenye neza ukuri kw’Ijambo.

Ejo nzakomeza iyi nyigisho.

Mugire umunsi mwiza!

Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza