Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Amakuru Utazi

Ibyahishuwe 2:9 - Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero URI UMUTUNZI), n’ubwo utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.

Imana dusenga yisanze iriho. Mbere ya yo nta gihari. Ntabwo igira amateka ayihishe nk’uko abantu babayeho. Mu biriho n’ibizaba ntaco ihishwe. Izi amakuru y’ibyabayeho, ibiriho n’ibizaza. Mu kubaho kwayo nta matsiko igira yo kumenya, ntijya ibaza amakuru, ntijya yibagirwa ibyabaye ngo yiyibutse, ntijya yumvirana ibyavuzwe ngo isiguze. Izi amakuru yose akubaho hatabuze na kamwe. Muri ayo makuru hari n’amakuba yawe n’ubukene ndetse n’ibitutsi utukwa.

Imana yandikira Itorero ry’i Simuruna ruriya rwandiko, barimo banyura mu makuba arimo gutotezwa, ubukene, gutukwa, bari bahagurukiwe n’ibibazo bikomeye. Mbese bari bameze nk’uko nawe umeze.

Imana ibarebye ntiyagarukiye ku makuru y’amakuba, y’ubukene n’ayo gutukwa ahubwo yabonye n’UBUTUNZI bo batari bazi, bo batarebaga. Inshuro nyinshi twibona gusa mu makuba, mu bukene, mu gusuzugurwa nyamara ibyo tureba siko kuri kose. Ukuri nyako gufite Imana kandi gutandukanye n’ibyo uzi.

Kubera amakuru make, amakuru mabi, amakuru adashyitse twifiteho akenshi dufata ibyemezo tutagombaga gufata. Niho usanga umuntu yihaye akato, agakuraho telephone, akiyanga, akanga n’abandi. Niba uri murabo bameze batyo, urazira amakuru make ufite.

Va mu byo urimo ubaze amakuru nyayo akureba. Mu byo utazi, harimo ko uri UMUTUNZI! Nta byago nko gutunga ibyo utazi! Bikugira umukene mu karengane!

Mugire umunsi mwiza.

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza