Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » “Amasengesho y’umunyabyaha ni ikizira” Pastor Fidèle (...)
“Amasengesho y’umunyabyaha ni ikizira” Pastor Fidèle MASENGO

Hari igihe umuntu ashaka kwiyunga n’Imana ariko ntace mu nzira Imana yaciye ari yo ya Yesu Kristo wenyine. Akagerageza gukora byinshi, yewe birimo no gusenga.

Ashingiye ku Ijambo ry’Imana, Pastor Fidèle MASENGO avuga ko Imana Bibiliya ibisobanura neza ko amasengesho y’umunyabyaha ari ikizira ku Mana.

“Ijambo ry’Imana rivuga ko amasengesho y’umunyabyaha ari ikizira: nkunda kubwira abantu ko hari aho umuntu ahera ashaka Imana: kwatura, ukakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe. Iyo umaze gukora icyo, haba hasigaye gukura mu Mwuka; kandi umuntu ntakura mu munsi umwe ndetse no gukura ntibirangira; ni urugendo rukomeza.”

Kuri we bene uyu muntu ni we usenga kandi Imana ikamwumva; ni we ushobora no kwiyiriza, kandi ni we ushobora gukorera Imana bikamugirira inyungu.

“Bene uwo rero wakiriye Yesu, ni we wagakwiye gutangira gusenga; akiyiriza wenda isaha imwe, wenda akabyuka mu ijoro agasenga,… byose ni urwego umuntu agenda ageramo: ibintu byose biratozwa. Ntiwatangira usenga kandi utarakizwa.”

Umuntu mbere yo gusenga Imana, akwiriye kwisuzuma akareba ko niba yarakiriye Kristu mu buzima bwe, akabona kujya yakiyambaza Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza