Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Amazina y’Imana
Amazina y’Imana

Zaburi 91:1-2

Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti"Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira."

Uyu munsi ndakomeza kuvuga kuri Zaburi ya 91.

Nize kongera kumenya amazina akomeye y’Imana ari muri iyi Zaburi.

Abahanga bavuga ko Bibiliya irimo amazina arenga 100 y’Imana kd ko buri zina rigira ibisobanuro n’icyo rimaze. Nasanze nta muntu wamenya Imana atayimenyeye mu izina. Urugero: Abantu bahishyuriwe ko Imana ikiza, babihawe binyuze mu izina ryayo ko ari umukiza, ababanye nayo nka Data, biva mu izina Imana Data bamenye, etc.

Muri iyi mirongo ibiri ibanza ya Zaburi 91 nizemo amazina ane akomeye akurikira:

1) Isumbabyose (Most high/Elyon). Imana iba hejuru y’ibiba hejuru. Hejuru yayo ntihabaho, niyo yonyine iba hejuru yo hejuru! Uno munsi mu isengesho ryawe wibuke ko uri kumwe n’Imana Isumbabyose, ko ariyo iba hejuru. Usuzugure ibintu byose byishyira hejuru mu buzima bwawe.

2) Ishoborabyose (Almighty/El shaddai). Nasanze abantu bifuza gukora byinshi ariko bashoboye bike. Imana niyo yonyine ikora ibyo ishaka byose naho abantu bakora ibyo bashoboye gusa.

3) Uwiteka (Yahweh/ Jehovah). Iri niryo zina Imana yakoresheje yibwira Mose "Ndiho" "ndi uwo ndiwe" "Uwiteka". Abantu uzi n’abo utazi bose n’abigihe "runaka". Iman yabayeho, iriho kd izahoraho. Ibyo muhanganye n’abo muhanganye bigira/bagira igihe kibaze.

4) Imana (God/Elohim). Iyaremye, itararemwe. Iri zina rigaragaza intangiriro y’ibyabayeho n’ibiriho. Iyatumye biba.

Wewe uzi Imana mu yahe mazina? Menya neza ko amazina wemera ko ari ayayo ariyo agufasha gusabana nayo.

Uyu munsi usengere muri aya mazina 4.

Mugire umunsi mwiza mwese! Ndabakunda

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza