Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Ambereye maso

Zaburi 121:4 - 8 Dore urinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Uwiteka azakurinda ikibi cyose, Ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.

Kimwe mu bintu abatuye Isi bahuriyeho gukenera ni "UMUTEKANO". Abato n’abakuru barawukeneye, abanyafurika, abanyaburayi, abanyamerika ndetse n’abo muri Aziya barawukeneye, abakire ndetse n’abakene barawukeneye, abize n’abatarize barawukeneye.

Iyo ugeze mu bibuga by’indege urushaho kubyumva, wagera mu bigo bya gisirikare ukiga byinshi. Maze gutekereza nibutse ko umutekano aricyo kintu gitwara amafaranga menshi ku isi: gucura intwaro, kurinda abantu n’ibintu, amafaranga ajya mu butasi no mu nzego z’umutekano, etc....

Igitangaje n’uko uwo mutekano twese dushaka ugoye kuboneka. Abo dukeka ko bawufite bari mu bafite umutekano muke.

Maze gusoma iyi Zaburi nize mo ibintu byinshi harimo ibikurikira:

1. Umutekano w’ubugingo bwanjye urizewe. Kubera iyi mpamvu, nta wangeraho uko yishakiye. N’ubwo intare zitontoma zimpiga, ziri hanze y’urupango rukinze.

2. Iruhande rwanjye hari Yesu undinda mu buryo buhoraho. Yesu ampora i ruhande nk’uko mbana n’igicucu. Ubundi ubuzima bwose umuntu abana n’igicucu iteka. Nta na rimwe atakigendana. Niyo kitagaragara gihoraho. Mfite umu "Board guard" uhoraho ndahemba kd udakorera promotion no gushimwa!

3. Uwiteka arara akanuye ku bwanjye. Kubera iyo mpamvu nje ndyama niziguye. Namenye ko Yesu atarara akanuye andinze ngo nanjye ndare nicaye! Kubera ko ari maso, njye mpawe gusinzira.

4. Uko ngiye n’uko ngaruka biri mu maboko akomeye y’Imana. Kubera iyo mpamvu nize ko ntaho nagera hatari uburinzi bw’Imana kuko aho yemeye ko ngera hose turajyana. N’ubwo rimwe na rimwe ntamubona ntamva iruhande!

Ndashima Imana irinze ubugingo bwanjye!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza