Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Bakundwa turi abana b’Imana
Bakundwa turi abana b’Imana

1Yohana 3:1-3 "Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.

Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye".

Uno munsi umutima wanjye wibukijwe umugisha usumba indi mfite wo kuba nd’umwana w’Imana. Ni inyigisho nzagarukaho kenshi ariko nibura reka mvuge ibintu 3:

1) Umuntu wese mu buzima azi agaciro ko kugira umubyeyi cyane cyane ku batakibagira cg batabamenye.

2) Umuntu ukugize umwana (Adoption) ntacyo aba agukinze ku ruhande. Urukundo, icyubahiro, ubutunzi bwe aba abiguhayeho uburenganzira.

3) Niba kugirwa umwana w’umuntu runaka bitera ishema, icyubahiro n’umugisha, mutekereza ko bimeze gute kugirwa umwana w’Imana?

Benshi bafite iyo identity y’umwana w’Imana ndetse n’uburenganzira bujyana nabyo ariko ntibazi agaciro kabyo! Birababaje! Ongera Ubitegerezeho. Tuzakomeza kuganira kuri iri jambo!

Mugire igitondo cyiza!

Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza