Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Barahindukiye ariko ntibahindute (IGICE CYA I)
Barahindukiye ariko ntibahindute (IGICE CYA I)

Abaroma 12:2 - Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

Uyu munsi mbyukanye iyi nyigisho ivuga Ku mpinduka Imana yiteze kuri buri wese.

Uyu mutwe w’ijambo nywumaranye imyaka myinshi.

Nk’umushumba njya mpura n’abashakanye kenshi aho rimwe na rimwe umwe muri bo ambwira ngo "usengere umugore/umugabo wanjye ahinduke"; "Kuva tubana ntabwo ajya ahinduka"; "usengere abana banjye bahinduke"; "nategereje ko umuyobozi wanjye mu kazi ahindura imyitwarire ndaheba"; "umuturanyi wanjye n’umuntu ugoye, umusengere azahinduke".

Imana yatangiye kuyinganirizaho muri 2008 inyereka ubuzima bamwe mu bakozi b’Imana ndetse n’abakristo babayemo.

Koko abo tubana, abo tuvukana badutegerejeho impinduka. Sosiyete itwitezeho impinduka, etc.

Imana nayo itwitezeho impinduka!

Maze gutekereza kuri iri jambo nibajije ibibazo bikurikira :

1) Impinduka isobanura iki ku bakristo?

2) Intego yo guhinduka ni iyihe ku mukristo?

3) Impamvu yo guhinduka ni iyihe?

4) Ni iyihe nzira umuntu anyuramo kugira ngo ahinduke?

Kugira ngo ndaha abasomyi inyandiko ndende, ndirinda kwinjira muri ibyo bibazo none.

Ariko ndasaba buri wese kwibaza no kwisubiza iki kibazo: Naba narahindutse? Naba nifuza guhinduka? Niba ari yego, mu biki? Kandi kuberiki?

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza