Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Barahindukiye ariko ntibahindutse ( igice cya 3: intego (...)
Barahindukiye ariko ntibahindutse ( igice cya 3: intego yo guhinduka)

Ubukristo bushingiye ku bushake bwo guhinduka icyaremwe gishya kandi kwera imbuto z’abakristo biva ku guhinduka.

Umukristo utagira intego yo guhinduka ntazi neza ibisobanuro by’agakiza. Kugera mu ijuru kwe byaba ari impanuka.

1. Umukristo asabwa gusa na Kristo ndetse no guhinduka nkawe.

Iki ni kimwe mu bintu biranga abakristo (abigishwa). Yesu ubwe yavuze ko iyo umwigishwa atunganye amera nk’umwigisha we(Luka 6:). Si Yesu wabivuze gusa Pawulo yavuze ko mu mu mugambi w’Imana hari ko umuntu agomba gusa na Kristo (Abaroma 8:29). Ni nabyo Pawulo yakunze kwigisha mu nzandiko ze (2 Korinto 3:18) ahugura abantu kwitandukanya.

2. Kubaho nka Yesu n’iyo mpinduka nyayo Imana itwitezeho. Nibyo bigaragaza imyemerere n’ibyiringiro yacu.

Rero iyo umuntu akijijwe ntase na Yesu kd ntabeho nka Yesu, aba akiri uwo gushidikanywaho mu gakiza.

Ibibazo nkwibariza: Mu muryango, mu mudugudu utuye, mu rusengero ubamo, mu kazi ka buri munsi ubamo, baba bajya bagusomamo gusa na Yesu?

Mbere Ubaye ho nk’uko Yesu yari kuba abayeho?

Isuzume!

Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza