Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Barahindukiye ariko ntibahindutse ( IGICE CYA 4: (...)
Barahindukiye ariko ntibahindutse ( IGICE CYA 4: Impamvu zidutera guhinduka)

Nyuma yo kwiga ku cyanditswe kivuga ku mpinduka Imana yiteze ku bakristo (Inyigisho ya 1, 2 n’iya 3 zishingiye ku Baroma 12:2), uyu munsi ndavuga ku mpamvu zidutera guhinduka.

Natekereje impamvu 2 zikomeye:

1. Imbabazi twagiriwe.

Nashimishijwe n’uburyo Pawulo yanditse ngo "ku bw’imbabazi z’Imana" (Rom 12:1). Nibajije imbabazi z’Imana Pawulo avuga izo arizo nsanga mu bice bibanziriza kiriya yaragiye azigarukaho kenshi. Ibi byatumye numva ko imbabazi twagiriwe n’Imana ariyo mpamvu ya mbere idutera guhinduka. Ziriya mbabazi zirahagije kugira ngo umuntu yihe intego yo guhinduka.

Umuntu wamenye neza ko yakuwe mu rupfu rw’Iteka ntiyakomeza kubaho uko yishakiye? Uwakize indwara ikomeye akuramo n’isomo ryo kwitwararika ngo itazamufata. Uwakuriwe ho ibihano arigengesera ngo ubutaha bitazamufata. Umukristo nyawe agomba kwitwara nk’uwagiriwe imbabazi bityo agahindura imyitwarire kugira ngo azigumemo. Ntabwo twababariwe ngo tugume mu byaha ahubwo guhinduka biduha kuguma mu mbabazi z’Imana!

2. Urukundo Imana yadukunze. Impinduka niyo igaragaza urukundo dukunda Imana. Iyo Umuhungu akunze umukobwa, hari imyitwarire agaragaza. Atandukana n’abandi bakobwa, yitwara nk’ufite fiancée, yereka uwo mukobwa urukundo n’ubwitonzi. Ahindura inshuti, agahindura imivugire, imikorere, muri make arahinduka wese. Abaho nk’utakigenga! Biragoye kuvuga ko umuntu akunda Imana ntacyo yaretse ku bwayo. Pawulo ati ’’ntituri abacyu ngo twigenge!’’

Kubw’urukundo twakunzwe, turasabwa impinduka. None se umukristo utaramenya guhindura inshuti, wibera mu kabare, wibera mu biganiro bipfuye, ugisambana, ukirwana, ugisinda, ukibeshya, etc. Ubwo se yavuga ko akunda Imana ate? Urukundo rw’Imana nyarwo rudutera kubaha amategeko yayo.

Yesu ati muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka (Yoh. 15:14), ati nimwitondera amategeko (bivuga ngo ayo mategeko n’abahindura)muzaguma mu rukundo rwanjye (Yoh. 15:10). Guhinduka niko kukugumisha mu rukundo.

Wewe utarahinduka, ongera ubitekerezeho kandi wihe umuhigo.

Umunsi mwiza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza