Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Barahinudukiye ariko ntibahindutse ( IGICE CYA (...)
Barahinudukiye ariko ntibahindutse ( IGICE CYA 2)

NONE SE WAHINDUTSE KUKI?

(Abaroma 12:2) Nyuma y’inyigisho y’ejo benshi bagiye banyandikira babaza ko nzakomeza uyu mutwe w’ijambo. Nk’uko nari nabivuze iyi nyigisho irakomeza.

Uyu munsi ndavuga ku bisobanuro byo" guhinduka".

Ijambo "guhinduka" rikoreshwa muri kiriya cyanditswe riva mu rurimi rw’urugiriki "metamorphosis" biva mu nshiga "metamorphoo" bivuga gufata indi shusho. Niryo ryakoreshejwe bavuga ukuntu "amazi" yabaye "vino" I Kana. Ni naryo ryakoreshejwe Yesu arabagirana imbere y’abigishwa (Mat. 17:1-2).

Pawulo akoresha ririya jambo, yavugaga impinduka mu mico, no mu myitwarire (conduct and character).

Guhinduka ntabwo ari ikintu twikorera ubwacu ariko ni ikintu twemera ko kitubaho. Uwakijijwe yemerera Imana kumuhindura binyuze mu ijambo ry’Imama rya buri munsi, mu gusenga ndetse no kwera imbuto. Iyo ibi bibaye, nibyo Paholo yita kuba icyaremwe gishya (2 Kor. 5:17).

Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, ndabaza wewe wasomye ubu butumwa icyo gukizwa byahinduye muri wewe.

Niba wari usanzwe urakara vuba, uvugira hejuru, urwana, utukana, usambana, usinda, wiba, ubana nabi n’uwo mwashakanye, ushwana n’abaturanyi, ubeshya, ukwiza ibihuha, ucuragura, uroga, wivumbura, usebanya, urarikira, etc. Ukaba ukibyiberamo na nyuma yo gukizwa, ubwo umuntu yakwibaza ngo "wakijijwe iki"?, wahindutse ute?

Umugore wawe abayeho mu bwoba buhoraho, abaturanyi barakwikanga, abana warabahahamuye, uri indaya wasenye ingo z’abandi, ku kazi wigize intare, abantu bose muri Quartier ntawe ugera iwawe kubera ibyo uvugwaho...None se wakijijwe iki?

Fata umwanya utekereze ku mpinduka nyayo Imana ikwitezeho.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza