Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Birarangiye - TETELESTAI ( Yohana 19:30)
Birarangiye - TETELESTAI ( Yohana 19:30)

Iri ni ijambo rya 6 Yesu yavugiye ku musaraba.

Iri jambo narifashe nk’icyivugo cg umuvugo w’ubutsinzi. Ubundi TETELESTAI ni ijambo ryakoreshwaga henshi mu gihe cya Yesu.

Dore zimwe mu ngero:

- Iyo umuntu uterera umusozi yawurengaga, yaravugaga ngo TETELESTAI;

- Iyo umugore uri kunda yasukumaga bwa nyuma abyara, yaravugaga ngo TETELESTAI;
- Iyo umuntu yarangizaga kwishyura umwenda bamuhaga icyangomba kigaragaza ko avuye mu mwenda;

- Iyo umuntu yafungurwaga muri Gereza arangije igihano cg agiriwe imbabazi, etc.

- Abasiganwa mu marushanwa yo kwiruka barangiza kwiruka kd batsinze nabo bararikoreshaga;

- Uwarangiza ishuri wabwirwaga ko atsinze icyiciro;

Kuki Yesu yavuze ayo magambo?

Ubundi yaje gukora igikorwa kizwi cyo gucungura abari mu Isi. Hariya ku musaraba niho yakirangirije.

Ijambo Birarangiye ryavugaga ko arangije inshigano, arangije urugendo, asohoje ubutumwa yahawe na Data.

Dore bimwe mu byo Yesu yavugaga byarangiye:

- Gusohora kw’ibyanditswe byera harimo n’ubuhanuzi ku bijyanye na Yesu;

- Kuzura kw’inshigano zamuzanye: gucungura;

- Kurangira ko kubabazwa ku mubiri;

Uracyababazwa n’iki? YESU yarabirangije!

Umunsi mwiza!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

alaujo kuwa 2-04-2016 saa 06:47
 

ndabikunze cyane ark irijambo ryo ntabwo narinzi ubusobanuro bwaryo. ndabashimiye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza