Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Bishop Masengo yatanze ubutumwa bukebura abatangaza (...)
Bishop Masengo yatanze ubutumwa bukebura abatangaza ibihuha

Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Bishop Dr Fidele Masengo yatanze ubutumwa bukebura abakwirakwiza amakuru y’ibihuha, rimwe na rimwe anasenya itorero rya Kristo. Bishop Masengo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook n’ahantu hatandukanye asanzwe anyuza ijambo ry’Imana buri munsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Mutarama 2016, nibwo yagaragaje akababaro atewe n’abantu ndetse n’abakristo bagira umwete wo gukwirakwiza amakuru mabi y’abantu, ariko ibyinshi byiza bakora ntibyitabweho.

Yavuze ko inkuru nk’izi akenshi ziba zigamije gusebanya kandi zitarimo urukundo. Ibi Masengo abitangaje nyuma y’iminsi mike mu bitangazamakuru bitandukanye hakwirakwizwa amakuru y’abakozi b’Imana batandukanye, yibanda cyane ku ntege nke zabo no kugaragaza ibyaha bakora. Masengo asanga ikibabaje ari uko usanga hari nubwo ibi bikorwa n’abakristo.

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cyo Kuva 23:1 - "Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze (...)", yakebuye bene aba bantu bose, ahubwo asaba buri wese gusenga.

Yagize ati ’’Maze iminsi mbona hari inyandiko zitirirwa ziherekanwa kuri what’s up Rwanda Revenue, izititirwa RURA, izisebya abantu barimo n’abakozi b’Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta, etc. Byageze aho nibaza ku ruhare rw’umukristo mu gusakaza amakuru. Nibajije no kuri zimwe mu nyandiko ziva ku banyamwuga bamamaza inkuru z’ubutumwa bwiza aho usanga zitanga amakuru asa n’asenya ubutumwa bwiza.’’

Akomeza agira ati ’’maze gusoma iki cyanditswe nizemo ibintu byinshi birimo cyane ko buri mukristo yirinda kuba umwe mu bamamaza amakuru y’ibihuha.’’

Ati ’’Ibi byanyibukije uburyo umunyabwenge Socrate yitwaraga mu gihe yabwirwaga amakuru areba umuntu runaka.’’

Yabazaga uyavuze ibibazo bitatu (Les trois passoires) bikurikira:

1) Amakuru umbwira kuri mugenzi wanjye ni amakuru y’ukuri? Bivuga ngo wayahagararaho? Wayasuzumye usanga ariyo? Wacukumbuye? Watohoje? Ni kangahe dutanga amakuru tutasuzunye?

2) Ni amakuru meza? Amakuru ashobora kuba ari ay’ukuri ariko atavuga umuntu neza. Muri icyo gihe siyo umukristo yakwihutira kwamamaza. Abantu bafite ibyiza byinshi bakora. Kuvuga ibibi bike tubaziho si umucyo w’abakristo.

3) Ni amakuru afitiye uyumva umumaro? Ni aya ngombwa? Amakuru ashobora kuba ari ay’ukuri, yewe ari na meza ariko uyabwirwa atamureba. Noneho ikibabaje ni uko umuntu avuga amakuru atari ay’ukuri, mabi kandi atari ngombwa gusakazwa. Urugero: imibanire mibi hagati y’abashakanye. Ni amakuru bigoye gucukumbura, atari meza kd atareba abandi uretse ba nyiribwite. Kuyashyira ku mbuga si umuco wa gikristo.

Masengo avuga kuri ubu hari ingo zisenywa n’amakuru atangazwa Ati ’’Ingo nyinshi zasenywe n’abantu kubera amashyari, abayobozi benshi bazira abakuririza inkuru zabo. Bakristo twisuzume. Ayo makuru abaye akureba ni uko wayavuga?’’

Mu butumwa bwe Bishop Masengo asoza asaba buri wese usoma iyi nkuru gufatanya nawe gusengera umwuka uriho wo kwamamaza inkuru yita ko zisenya abantu, zikanabasebya kuko zitarimo urukundo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza