Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Data, mu maboko yawe niho nshyize ubugingo bwanjye ( (...)
Data, mu maboko yawe niho nshyize ubugingo bwanjye ( Luka 23 : 46 )

Nshuti twakomeje kurebera hamwe amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba, uyu munsi ndashaka kubaganiriza kuri iri jambo rya nyuma Yesu yavuze.

Iri jambo riva ku magambo yanditse muri Zaburi 31:5 "Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye".

Hari umwanditsi wavuze ko iri jambo ari rimwe mu magambo buri mubyeyi w’umuyuda yatozaga umwana we nk’isengesho rya mbere yo kuryama. Biratangaje kubona ari ryo jambo Yesu yavuze nyuma mbere y’uko atanga (mu kuri kose aryama/asinzira).

Hari amasomo meza 5 nize muri iri jambo:

1) UBUSABANE. Iri jambo rigaragaza ubusabane bwo ku rwego rwo hejuru hagati ya Yesu n’Imana. Ku musaraba, Yesu yatangiye avuga "Mana yanjye" ariko arangiza avuga "DATA".

2) ICYIZERE. Nta handi umwana yizera nko maboko ya Se! Iteka umwana uri mu maboko ya Se aba atekanye. Andi maboko yose arahanda uretse amaboko ya Data!

3) KURUHUKA. Nagereranije ririya jambo n’uburyo umwana wabababaye, wakubiswe, washavuye, hanyuma akabona Papa (cg Mama) yamufata mu biganza agahita abisinziriramo! Nyuma yo kubabazwa, Yesu yaruhukiye mu biganza bya Data, arasinzira!

4) IBYIRINGIRO. Abantu babanye n’abantu barimo bacikana bahamya ko bakunze kurwana n’umutima, benshi bacikana barwana, bagaragaza kwiheba, gutinya, gushidikanya, kwiganyira! Yesu ni umwe mu bantu bake bashoje mu byiringiro bikomeye. Umuntu ubona amaboko ya Se amusanganira, aba apfanye ibyiringiro.

5) KWITANGA (Surrender). Ririya jambo rigaragaza kwiyegurira Imana kuzuye "Kwishyira mu maboko".

Wibuke ko ibi byabaye kuri Yesu kubera wowe!

Ndabakunda!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

naila kuwa 31-03-2016 saa 02:05
 

Amen. Pastor Masengo inyigisho zanyu ziramfasha. Uwiteka akomeze kubuzuza

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza