Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Data ubabarire kuko batazi icyo bakora (Luka (...)
Data ubabarire kuko batazi icyo bakora (Luka 23:34)

Rimwe mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba n’ugusabira imbabazi abamubambaga. Umuntu wese warebye Filime ya Yesu cg ugerageza gutekereza ububabare n’uburibwe yari afite ku musaraba, yumva neza ukuntu bitari byoroshye kuvuga iryo jambo.

Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo:

1. Ku musaraba niho Yesu yagombaga kugaragariza ibyo yemera. Yabayeho yigisha imbabazi, yagiye ahugurira abantu kubabarira. Ku musaraba yagomba ga rero kwerekana ibyo yigisha. Aha rero, Yesu yigishije ibyo yemera kugeza ku munota we wa nyuma ndetse bigera n’aho aba ibyo yigisha. Atandukanye n’abantu batigisha ibyo bemera cy bataba ibyo bigisha!

2. Niba ahari byashoboka kumvikana uburyo wababarira uwaguhemukiye (mu minsi yashyize), ntabwo byumvikana kubabarira umuntu muhagararanye: ugutuka, ugucira mu maso, ukuvuma, ukwambika ikamba ry’amahwa, ugutera icumu, ugupfura ubwanwa,...Ibi nabyo Yesu yarabikoze!

3. Yesu yatanze imbabazi anavuga ko abamubambaga batazi icyo bakora. Atandukanye natwe twimana imbabazi tuvuga ko abatubabaje babigambiriye. Iyo utangiye kwibaza icyateye umuntu gukora ibibi yakoze, wibuka ko bitamugwiriye, uba unaniza imbabazi, uba unangiza umutima wawe.

4. Kubabarira umwanzi n’igikorwa cy’ubutwari. Abanyantegenke cyarabananiye. Nushaka kumenya imbaraga ufite ujye ureba uburyo ufashe abanzi bawe.

5. Yesu yatangaga isomo ku bamurebaga no kubo ariya makuru azageraho: twebwe. Yesu yagombaga gutanga amasomo mu byiza no mu bibi kd nibyo yakoze. Nyuma ya Yesu, Stefano nawe yasubiye muri aya magambo ubwo yaterwaga amabuye. Yakobo ndetse na Thomas bayagarutseho bicwa.

6. Ariya magambo agaragaza kunesha k’urukundo. Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi: urukundo ruba runesheje inzigo. Nibyo Yesu yakoze.

Waba warigeze ugirirwa nabi? Niba ari yego, waba warababariye abaguhemukiye? Niba ari oya, ubikore. Nta yandi mahitamo! Warababariwe, nawe babarira.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

pascal kuwa 25-03-2016 saa 06:57
 

mukozi w’Imana nkozweho kndi cyane Imana niguhe umugisha kndi igukomereze amaboko!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza