Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Dusubize Noheli ishusho yayo y’umwimerere
Dusubize Noheli ishusho yayo y’umwimerere

Uno munsi maze gusoma no gutekereza cyane ku makuru yo kuvuka kwa Yesu nk’uko avugwa mu gice cya Kabiri cy’Ubutumwa bwa Matayo ndetse na Mariko, hari ibintu byinshi nize kuri Noeli yabaye bwa mbere nsanga bihabanye cyane n’izo abo mugihe cyacu bizihiza.

1. Ijambo ry’Imana ryarubahirijwe. Imana ubwayo yararyubashye (Matayo 2:5). Abungeri niryo ryabayoboye bagenda kureba umwana ndetse no mugihe bavaga yo. Abo mu gihe cyacu bakora Noheli akenshi idashingiye ku ijambo ry’Imana. Ibiyiberamo byinshi ntaho biba mu ijambo: kwakira Pere Noel, Kwizihiza itariki bahamya ko ariyo Yesu yavukiyeho.

2. Noeli ya mbere yarangwaga n’urukundo ruhebuje. Ni rwo rwatumye Yesu avuka. Noeli z’ubu zirangwamo kwikunda!

3. Ibirori bya Noheli ya mbere byose byakorewe Yesu. Niwe wenyine wabivuzwemo. Ubu bikorerwa abana, bigaragara mo "Pere Noel", bikorerwa ibiti babitaka!

4. Noheli ya mbere yabaye mo gutura Imana iby’agaciro(Zahabu, icyome, ishangi)(Matayo 2:11). Noheli zacu n’izo kwiha ibihenze!

5. Noheli ya mbere yabaye iyo kunezeza Imana(baramupfukamira baramuramya), Noheli zacu n’izo kwinezeza ubwacu!

6. Noheli ya mbere yaranzwe no guca bugufi (Luka 2:7). Ibirori byose byabereye mu muvure. Noheli za none n’ibikabyo! Zirahenda! Niho umukire atandukanira n’umukene!

7. Noheli ya mbere yabaye mo guhimbaza no gushima Imana (Luka 2:20). Noheli z’iki gihe zirangwamo ubusinzi, ubusambanyi, n’ibindi bintu bibi. Bake nibo bazibonamo Imana.

Mfite icyo nkwibariza: Noheli yawe uyiteguye ute? Subira ku rufatiro w’Ijambo.

Mugire Noheli nyayo mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza