Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Esiteri mu gihe cye
Esiteri mu gihe cye

Nshuti y’Imana,

Ubuzima bwa Esiteri ni intangarugero ku bagore ndetse n’abagabo bo mu kinyejana cyacu.

Abifashijwemo n’abandi, yitwaye neza mu gihe cye byaje kugirira ubwoko bwabo bw’abayuda umumaro mu gihe bwari buraye buri bwicwe n’abanzi babo.

Hari ibintu 6 nize bikomeye kuri we.

1. Kumva no kumvira. Ibi bigaragazwa n’uburyo yumvise kandi azirikana inama yabwiwe na Moridekayi. Muri izo nama harimo no kutavuga uwo ariwe.

2. Kwihangana bidasanzwe. Esiteri yashatswe n’umwami warangwaga no kumva amabwire, umunywi w’inzoga, umuntu wagiraga iterabwoba, utarabaga mu rugo. Ibi byose Esiteri yarabyihanganiye. Nibutse abasoma iyi nkuru ko kwihangana ari imbuto y’umwuka natwe dusabwa.

3. Yari azi igihe cyo guceceka. Ibyo yifuzaga ntiyapfaga guhubuka abivuga, yabishakiraga igihe nyacyo. Amakuru y’inkera ze zombi aho yasabaga kwongererwa igihe cyo kuzavuga akari ku mutima ( 5:3-8);

4. Yamenye neza ko mbere yo kuvuga ikibazo mu magambo, bisaba kubitegura mu masengesho. Mbere yo kubonana na Ahasuwerusi (umugabo we) yariyirije aranasenga ndetse asaba n’abandi kumusengera. Ni rimwe mu ibanga ry’ubutsinzi abo mu gihe cyacu tugomba kwiga.

5. Yamenye igihe gikwiye cyo gusabiramo umwami icyo ashaka.

6. Yari afite urukundo rudasanzwe rwo gucungura benewabo (Esiteri 4:16). Yabaye igiharamagara. Nicyo cyamuteye kuvuga ngo: "Uko niko nzasanga umwami nirengagije itegeko kandi niba nzarimbuka nzarimbuke".

Wewe mu gihe cyawe bimeze bite?

Iyi nyigisho yateguwe kd yigishwa na Bishop Dr Masengo Fidèle.

Yanditswe na Asiimwe fred.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza