Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » GIRA ICYO NAWE UVUGA KURI ZABURI 139
GIRA ICYO NAWE UVUGA KURI ZABURI 139

Zaburi 139:1 - Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya, Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose.

Uno munsi ndagusaba ngo wihangane usome Zaburi 139:1-18 nurangiza udusangize ikintu wizemo.

Njye nize byinshi ariko dore amasomo 3 nkuyemo: 1. Imana ntabwo ijya ibaza amakuru andeba. Yamenye ntarabaho kandi imenya wese(uko nigeze kuba, uko ndi n’uko nzaba). Kuriyo nta banga ribaho. Nasanze izi uburemere (substance) n’umuvuduko (speed ) by’intekerezo zanjye.

2. Nta kimbaho cyangwa ibyo nyuramo biyitungura. Ibintungura ndetse bitungura n’abantu banzi, yo irabizi kd ibizi ntararemwa. Ibidutangaza kuri yo birasanzwe.

3. Abantu babayeho, n’abariho ndetse n’abazavuka, Imana yabamenyeye rimwe, ibaremera rimwe. Mu mugambi w’Imana twese turangana. Ngahe nawe dusangize ibyo ukuyemo ukora comment kuri iyi Zaburi. Umunsi mwiza kuri mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza