Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Gukunda utagukunda
Gukunda utagukunda

Luka 13:34 - "Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

Aya magambo Yesu yavugiye i Yerusalemu yanteye gutekereza ku mubano w’abantu bo mu gihe cyacu n’Imana. Abantu Imana yiremeye, abantu Imana yironkeye, abantu Imana yakunze urukundo rwose ariko ikibabaje ni uko benshi batamenya neza agaciro k’urukundo bahawe. Byanyibukije akababaro umuntu aterwa no gukunda umuntu utabibona ngo abihe agaciro.

Yesu avuga ku rukundo akunda Yerusalemu yabigereranije n’umubano w’inkoko n’imishwi rugizwe n’ibikurikira:

1) Inkoko niyo igaburira imishwi. Imishwi ivuye ku nkoko yicwa n’inzara!

2) Inkoko niyo irinda imishwi imbeho. Imishwi myinshi yicwa n’imbeho kubera kuva kuri nyina!

3) Inkoko niyo ibera maso imishwi. Imishwi ivuye ku nkoko ihura n’agaca, ikizu, injangwe, inturo, n’ibindi bikoko bihiga ubuzima bw’umushwi.

Maze gutekereza cyane kuri iri jambo, nasanze nta handi hari amahoro, urukundo, umutekano, imibereho y’umushwi nko mababa ya nyina. Niko natwe bimeze. Hirya ya Yesu ni mu kaga. Kuva muri Yesu ni nko gusohokera (gutemberera)mu rupfu.

Ni kangahe wisanga hanze ya Yesu? Garuka mu mahoro, mu rukundo no mu mutekano w’ubugingo bwawe!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza