Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Gusangira n’umwami w’abami
Gusangira n’umwami w’abami

Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 - Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Kimwe mu biranga Itorero n’ugusangira igaburo ryera. Mu rugendo mperuka gukora Nigeria nongeye kuhava nkunze abanyafurika. Incuro nyinshi nicaranye nabo barya ubugari (ntumbaze niba ari ubw’ibigori). Barishaga amaboko bamanyura, ubareba ugahita wumva appetit cyane. Byatumye nibaza ukuntu umuntu yabaho atamanyura!!!!

Abantu batamanyura n’ukubasengera bigacamo...bakabimenya! Ibyo nongeye kubyibutswa n’iki cyanditswe aho abera basangiraga bakamanyura! Mbega byiza...

Niba gusangira kaunga..amasaka..semoule...bimera neza...mutekereza mute gusangira igaburo ry’Umwami?

Mu cyumweru gishize natumiwe n’abantu bakomeye gusangira nabo mu rugo. Sinazuyaje...numvise ntewe iteka. Nawe bishoboke ko hari igihe watumiwe gusangira n’abakomeye. Uzi neza ukuntu bishimisha kandi tubyitegura. Ese iyo turi ku igaburo ryera abantu bibuka ko turi ku meza y’Umwami wacu? Bibuka ko tuba duhawe amahirwe yo gusangira n’abera? Birababaje kubona abantu batishimira igaburo ryera! Bamwe bahita basohoka igihe cyo gusangira kigeze!

Iyi niyo mpanuka ikomeye mu buzima. Icyampa wowe usoma ubu butumwa ugasubirana ibyishimo by’igaburo ryera.

Umunsi mwiza mwese

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza