Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Gusenga Imana ishaka
Gusenga Imana ishaka

Yohana 4:24 - Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri."

Ku iriba rya Yakobo, Yesu n’Umusamariyakazi baganiriye hejuru y’uburyo nyabwo bwo gusenga Imana. Muri kiriya gihe, hari Itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Bagiraga imisozi bemera: Gerizimu ku Basamariya na Yerusalemu ku Bayuda.

Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera. Niko kumubwira ariya magambo yavuzwe. Amwe mu masomo nize muri iki cyanditswe ni aya:

1. Gusenga Imana nyako ntigukomoka ku hantu dusengera. Abiki gihe bagomba nabo kwigishwa iki kintu. Kimironko, Kimisagara, Gatenga, Kanyarira, Kampala Prayer mountain, Gitavi, Nzovu, Kadeshi, Kibeho, Isiraheri,...n’ahandi. Siho hatera amasengesho kwemerwa! Nta reseau ihaba! Resau iba mu mutima.

2. Gusenga Imana nyako ntaho guhuriye n’uwo twasenganye cg n’umubare w’abo twasenganye. Benshi bumva ko Imana ibumva kubera uwo basenganye. Ntabwo aribyo. Ikumva wowe ubwawe nkawe. Kuba turi magana atanu tugiye gusengera Uganda...cg Kadeshi ntacyo bihindura ku misengere ya buri wese no ku buryo Imana imwumva. Maze iminsi numva abantu bikubita ku gatuza ngo mperutse gusengana na runaka ahantu aha n’aha....Sicyo gikomeye.

3. Gusenga nyako ntabwo ari imyiyerekano. N’igikorwa cyo mu mutima. Kuri benshi ni ingendo-shuri! Abantu bajya Isiraheri bakagaruka bari empty..bajya Kadeshi Cg Kampala Prayer mountain bakagaruka uko bagiye. Ariko nta muntu urashyira Yesu umutima ngo agaruke uko yagiye.

Abasenzi Imana ishaka ni:
- Ababikura mu mutima;
- Abasengera mu ijambo aho gusengera mu gikundi;
- Abasengera aho bari bose aho kwizerera mu misozi.

Ongera witoze!

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza