Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Gutabarwa kwawe kuva he?
Gutabarwa kwawe kuva he?

Zaburi 121:1-2

1. "Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he?

2. Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi".

Muri iki gitondo ntekereje ku kibazo cy’aho abantu bashakira ubutabazi numva ntangajwe n’Imana.

Hari amagambo nasanze ari ukuri. Amwe muriyo ni akurikira:

1. Nta muntu udakeneye ubutabazi. Abakomeye n’aboroheje bagira abo biyambaza. Abakomeye biyambaza abantu cyangwa inzego bubatsemo ubushobozi bw’ubutabazi. Aboroheje bo bitabaza abakomeye ngo babarengere.

2. Isoko hafi ya zose z’ubutabazi twiringira kandi twiyambaza ntabwo zikemura ibibazo byose duhura nabyo. Urugero: uwo umuntu yakwiyambaza yarwaye indwara ikomeye, siwe umuntu atekereza yarenganye, yapfushije, yatewe n’abajura, yahemukiwe n’uwo bashakanye, umwana we yamunaniye, yashowe mu manza z’amaherere, yagambaniwe, etc.

3. Hari igihe abo twiyambaza mu bibazo badukiza ikibazo kitwugarije akaba aribo bahinduka ikibazo cy’ingutu gituma dukenera ubundi bufasha bwisumbuye. Umuntu agukemurira ikibazo akakubera ikibazo.

4. Umuntu amenya neza inshuti nyayo iyo ahuye n’ikibazo gikomeye. Nasanze Ibisubizo biduha kugwiza ubwinshi bw’inshuti ariko ikibazo kigafasha umuntu kumenya inshuti nya nshuti. Na none kandi aho kugwiza inshuti zo mu gihe cy’ibisubizo ariko mutazabana mu bibazo, ni byiza ko umuntu yabaho nta nshuti kuko inshuti nyazo zikenewe mu bibazo.

5. Isôko y’ubutabazi yizewe itari Imana ya Isirayeli ntibaho. Niba ariyo urambirijeho, ukureyo amaso kuko izagutamaza.

6. Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka. Ibi nibyo bimpa gutuza, niyo mpamvu ntekanye no hagati mu bibazo. Nawe niko bimeze? Byibazeho cyane kd ufate ingamba none zikuganisha ku isôko y’ubutabazi.

Umunsi mwiza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza