Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Hindura imbuto wera n’igihe uzerera
Hindura imbuto wera n’igihe uzerera

Abaroma 12:2 "Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose".

Nyuma y’aho maze iminsi mvuga ibyo kwera imbuto z’Umwuka ndetse no kuzera mu gihe gihoraho, nagiye nakira ibibazo byinshi ndetse n’abantu batanga ibitekerezo ku cyanditswe twifashishije kivuga umutini Yesu yavumye kubera ko uteze imbuto mu gihe "kitari icyo kwera imbuto".

Nasanze abakristo benshi bameze nk’uruvu (Nyakamvutabi/ Cameléon". Ntabwo basa na Kristo ahubwo basa n’ibihe barimo. Imbuto zabo zicyara zihindagurika.

Uruvu ni imwe mu nyamanswa Bibiliya ibuza abakristo kurya (Abalewi 11:30).

Ni inyamanswa itangaje. Uruvu rurangwa n’ibikurikira:
- Rugira ubushobozi bwo kwihindura (camouflage)rugasa n’aho rugeze cg n’ibihe rurimo;
- Rugira ubushobozi bwo kureba impande (directions) ebyiri zitandukanye icyarimwe (Urugero: rushobora kureba imbere n’inyuma cg iburyo n’ibumoso icyarimwe).

Abakristo benshi babayeho nk’uruvu. Bashobora kwisanga mu bapagani no mu bakristo. Bera imbuto za kamere n’imbuto z’umwuka biterwa gusa n’aho bageze. Mu Itorero n’abakristo. Hanze y’Itorero n’abapagani. Mu bakristo nibo, mu bapagani naho nibo. Bafite impu ebyiri kandi zirabakwira zombi.

Yesu avuma umutini yaragamije gutanga ubutumwa bwo guhinduka burundu. Kandi guhinduka kureberwa ku mbuto. Nicyo gipimo nyacyo. Paholo abwira abaroma ngo muhinduke rwose yavugaga guhindura imbuto twera. Niko guhinduka umukristo yitezweho. Umukristo wera imbuto mu gihe runaka "saison/ season" ntabwo yahindutse. Ameze nka wa mutini wavumwe.

Ngaho tekereza nawe rino somo ureba buri imwe mu mbuto z’Umwuka. Ufashe urugero rw’urukundo, Umukristo ukundana mu gihe runaka hanyuma akangana mu gihe gikurikiraho; umukristo ugwa neza mu gihe runaka hanyuma akagira imigwi mibi mu kindi; umukristo uvanga ingeso nziza n’ingeso mbi icyarimwe, etc. Utekereje kuri imwe muri ziriya mbuto z’Umwuka ziri mu Bagalatiya 5:22, urasanga nta mbuto nimwe iba nyayo mu gihe itabaye ihoraho.

Ubukristo nyabwo n’ubuzima bwose ntabwo ari ubw’igihembwe cyangwa igihe kigufi, Ubukristo nyabwo ni "full time job" ntabwo ari "part-time assignment", n’amasezerano y’imibereho ihoraho tugirana na Yesu ntabwo ari ikiraka!

Fata ingamba zo guhinduka burundu. Va mubyo guhindagurika!

Mugire igitondo cyiza!

Mushobora gusanga inyigisho zose zatambukijwe kuri facebook page ikurikira: Bishop Dr. Fidele Masengo

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza