Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Humura iherezo ni ryiza
Humura iherezo ni ryiza

Umubwiriza 7:8 - Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone.

Mu gihe twitegura gusoza uyu mwaka wa 2015, natekereje cyane ku migabo n’imigambi twari twihaye kugeraho muri uyu mwaka dusoza. Ntekereza cyane ku mishinga twari dufite n’uburyo umwaka usize myinshi itagezweho.

Ku ruhande rwanjye, nibutse imwe mu mishinga nari mfite ntashoboye kugeraho kd nari nifuje cyane kuyisohoza. Imwe muriyo ni ibitabo nagomba kwandika ariko ntashoboye gusoza.

Ndahamya ko nawe usoma ubu butumwa ufite byinshi utagezeho kd warabiharaniye.

Ngufitiye inkuru nziza: Ibyatangijwe bifata igihe mbere y’uko birangira. Bigira igihe bisohoreramo gitandukanye n’icyo byatangiriyeho. Nibutse ko igihe umuntu abibyemo imbuto ataricyo gihe asaruriramo. Ariko uko bisa kose, ibyishimo by’umuhinzi biba mu isarura. Ibi byamfashije kumva ko iherezo ry’imishinga yacu ryegereje kandi ko uko bizasozwa ari byo byiza ku buryo twabitangiye. N’ubwo bitinze gusohora biri kurushaho kugana ku byiza.

Bityo rero nshuti yanjye, menya neza ko Imigambi utagezeho muri 2015 izagera igihe ikagerwaho kd iherezo rizaba ryiza kiruta uko ubitekereza. IGA gutegereza.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza