Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Humura Imana irakureba
Humura Imana irakureba

Itangiriro 16:13 - Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"

Mu nyigisho nabagejejeho ejo navugaga ukuntu Imana ireba mpereye ku buzima bwa Hagari. Nayishoje mbasezeranya kuyikomeza ariko ngaragaza impamvu zigaragaza ko Imana ikureba nawe.

Dore amwe mu masomo nize kuri kiriya cyanditswe kivuga ngo "Imana ireba ":

1) Bimwe mu biranga Imana n’ukumenya buri wese na buri kintu cyose (omniscience) Matayo 10:29-30 - Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.

2) Imana ibera hose icyarimwe (omnipresence) ku buryo naho uri ihari. Imigani 15:3 - Amaso y’Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n’abeza.

3) Imana igenga ibiba byose.Mbese ntakiyicaho, ntakiyitungura. Yesaya 46:10 - Mpera mu Itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ’Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.

4. Kwiheba niko kukubwira ko Imana itakubona.Ariko siko bimeze. Mu buzima tubamo kugeragezwa ni rusange kuko biba kuri buri wese. Ariko buri wese afite uko yitwara mu bigeragezo ahura nabyo. Nasanze ikibi cyane ari igihe kugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ntaho gutabarwa kwaturuka. Iyo bigeze aho ugeragezwa atekereza ko n’Imana yamutaye...ko itamubona, ibintu biba byafashe intera mbi cyane. Bibiliya itwereka ko kwiheba ari kimwe mu bintu bibi bishegesha umuntu.

Imigani 18:14 - Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira? Wewe rero uri mu bigeragezo, wewe watewe na bwihebe, humura kuko Imana ikuzi nkawe, ikuzi nyabyo, izi n’ibibazo byawe. Ifite n’ubushobozi bwo ku bihindura.

Rev. Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza