Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Humura turarinzwe
Humura turarinzwe

Zaburi 121:4 - 8 Dore urinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Uwiteka azakurinda ikibi cyose, Ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.

Maze gusoma iyi Zaburi nibutse ibintu byinshi harimo ibikurikira:

1. Umutekano w’ubugingo bwanjye urashinganye. Kubera iyi mpamvu, nta wangeraho uko yishakiye. N’ubwo intare zitontoma, ziri hanze y’urupango.

2. Umubano wanjye na Yesu undinda uhoraho. Bimeze nk’uko mbana n’igicucu. Ubundi ubuzima bwose umuntu abana n’igicucu iteka. Nta na rimwe atakigendana. Niyo kitagaragara gihoraho.

2. Ntabwo Uwiteka yarara akanuye ku bwanjye ngo nanjye ndare nicaye! So kubera ko ari maso, njye mpawe gusinzira.

3. Uko ngiye n’uko ngaruka biri mu maboko akomeye y’Imana. Kubera iyo mpamvu, ntaho nagera hatari uburinzi bw’Imana kuko aho yemeye ko ngera hose turajyana. N’ubwo rimwe na rimwe ntamubona ntamva iruhande! Sigaho kwibaza iby’umutekano w’ubugingo bwawe.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza