Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » IBANGA RY’IBYISHIMO BIHORAHO
IBANGA RY’IBYISHIMO BIHORAHO

Habakuki 3:17-18 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.

Kimwe mu byanditswe bikomeye nkunda kiri muri iki gitabo cy’Umuhanuzi Habakuki. Kiravuga ngo "umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe". Iki gitabo gikangurira buri mukristo kwizera Imana mu bihe byose anyuramo. By’umwihariko, cyibutsa abantu kwizera Imana no bihe bikomeye, mu bihe by’inzara, mu bihe by’amakuba.

Kimwe mu bintu byamfashije muri iki gitondo n’inyigisho itwibutsa kwishimira Imana no mu gihe ubuzima bwanze, ibyo twiringiye mu buryo bufatika bitakiriho.

Mu gihugu cya Isiraheli umutini, imizabibu, n’imyelayo bwafatwaga nka bimwe mu bihingwa by’ibanze. Kurumba kwabyo kari akaga gakomeye. Ni nko kubura kw’ibirayi n’ibireti mu Majyaruguru y’u Rwanda. Gushyira kw’amashyo mu biraro n’akaga gakomeye. Ni nko kubura amatungo mu Mutara.

Kubura kw’ibi bintu byose bisobanura gupfa kw’ibyiringiro muri ubu buzima tubamo. Biragoye kwizera Imana mu bihe bisa n’ibi Habakuki yarimo. Kimwe mubyo Satani yarazi gishobora gukuraho kwizera kwa Yobu kwari ukumukuraho abana, imitungo ndetse no kumutera mu mubiri. Ariko kimwe na Habakuki, Yobu yakomeje kwizera, akomeza ibyishimo by’abizera.

Maze gusoma iki cyanditswe nize amasomo 5 akomeye: 1) Ntabwo twishimira Imana kubera ko byose bimeze neza. 2) Ntabwo dutunzwe n’umutini, n’imizabibu ndetse n’amatungo ahubwo dutunzwe n’Iyaremye imitini, inzabibu n’amatungo. 3) Ntabwo ibyishimo nyabyo dufite bishingiye ku byo dufite ahubwo bishingiye ku Mana dufite. 4) Ibyishimo nyabyo bitangira tumaze kurenza amaso ibifatika (imitini...imyalayo n’amashyo). 5) Ibyishimo birambye ntibiterwa n’ibihe turimo (seasons zo kweza no gusarura, seasons zo korora) ahubwo biva ku guhanga amaso Umugenga w’ibihe tunyuramo.

N’iki kikubujije kwishimira Imana? Ndakwifuriza kwishimira Imana yawe none. Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

SAFARI kuwa 17-12-2015 saa 00:56
 

NYUMA YOGUSOMA IKI CYANDITSWE NDUMVA MENYE AKAMARO KO KWISHIMIRA IMANA NO MU BIHE BIGOYE
IMANA IGUHE UMUGISHA

Myriam kuwa 17-12-2015 saa 00:44
 

Mwaramutse, Pst. Imana iguhe umugisha cyane kuko iyi nyigisho ije mu gihe gikwiriye. Nibyo koko ntitugira ibyishimo kubera ibihe turimo cg ibyo dufite ahubwo ni ukubera Imana yo nyiri ibihe na nyiri ibintu. Umunsi mwiza mwese, kandi Imana ihe umugisha ni iyi site.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza