Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibiganza by’abatambyi
Ibiganza by’abatambyi

Gutegeka mwa kabiri 34:9

"Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose".

Ubwo ejo nari mu muhango wo kwimika umushumba mu Itorero Patmos i Kigali, Imana yongeye kunyibutsa akamaro ko kurambikwaho ibiganza n’Umutambyi.

Mbwiriza kuri iki cyanditswe, nibukijwe ibintu bikurikira:

1) Ibiganza by’Umutambyi bitanga ubwenge. Ntaho bivugwa ko Yosuwa yagiye kwiga mu ishuri. Abaye yaranize, Ijambo ry’Imana rivuze ko yagizwe umunyabwenge no kurambikwaho ibiganza bya Mose. Urashaka ubwenge, egera Umutambyi wuzuye umwuka w’Ubwenge nawe ugabane!

2) Ibiganza byamuhaye kumvirwa n’abo ayobora. Kumvirwa n’abo umuntu ayobora n’umwe mu migisha buri muyobozi yifuza. Ibi nabyo bizanwa no kurambikwaho ibiganza. Imana yanyibukije umunsi ndambikwaho ibiganza, inyibutsa uburyo kuva icyo gihe igenda impa amavuta yo kumvirwa, kubahwa, kuyobokwa. Ibi ntabwo mbikura kubyo nize, ku bushobozi bwanjye, ahubwo bitangwa n’Imana binyuze mu kurambikwaho ibiganza! Urashaka kumvirwa n’abo uyoborwa, egera Umutambyi usizwe.

3) Ibiganza byashoboje Yosua kuzuza inshigano zose yarafite. Nasanze kurambikwaho ibiganza ari bumwe mu buryo bwo kwesa imihigo, gusohoza igenamigambi, kugera ku nzozi. Niba ufite inshigano ikomeye ugomba kugeraho, ndakugira Inama yo gushaka umutambyi akakurambikaho ibiganza. Imana yanyibukije abantu benshi naranbitseho ibiganza imishinga yabo igakunda, inzozi bafite zigasohora, imigambi yabo igasohora.

Ngukumbuje kurambikwaho ibiganza byejejejwe!

Ndabakunda.

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Mukamugisha Marta kuwa 4-04-2016 saa 03:19
 

Yesu ashimwe,
Nkunze gukurikirana inyigisho zanyu kandi inyinshi ziranfasha, Uwiteka abahe umugisha. Nifuza kukabaza ikibazo kimwe gusa ibigaza byejejwe by’abatabwi twabimenya dute ko hariho benshi biruhije kumenya niba bejejwe koko, niba barahamagawe cyangwa barihamagaye. Mutumare amatsiko murakoze
Imana ibahe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza