Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibikorwa n’ibidakorwa mu masengesho
Ibikorwa n’ibidakorwa mu masengesho

Matayo 6:5 -7 " ’Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

" ’Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa".

Nsoma iyi mirongo nasanze no mu masengesho haba "Kirazira". Yesu yigisha abigishwa gusenga yabanje kubabwira za "Kirazira" mbere yo kubatoza uburyo bagomba gusenga.

Kirazira ya mbere ni ukwirinda uburyarya mu misengere. Abafarisayo basengeraga mu masinagogi, bajyaga mu ruhame ndetse bagasengera aho inzira zihurira (ni nko gusengera muri rond point ya Kimihurura cg Kacyiru). Bene iyi misengere yorora uburyarya. Umuntu avuga amasengesho ku munwa ariko atamuvuye ku mutima. Ni ukwifotoza no kwemeza abantu. Kubera iyo mpamvu, uwayasenze agororerwa n’abantu.

Kirazira ya kabiri ni amagambo abantu bakoresha. Gusubira mu magambo. Abafarisayo nibo batangiye gusenga amagambo asubirwamo kd bafata mu mutwe. Amasengesho ameze nka Rosariya... "ndakuramutsa....

Amasengesho Imana yishimira arangwa n’ibintu bikurikira :

1 ) Agamije kumvwa n’Imana aho kwemeza abantu. ANA yarayasenze bucece kugeza ubwo Imana imwumviye.

2) Agusha ku ntego kd agira umwihariko wa nyirayo. Si amasengesho rusange...Si " recitation".

3) Akorerwa mu mwiherero. Buriya amasengesho nyayo si ariya dukorera mu rusengero cg mu gikundi cy’abantu. Nushaka gusenga neza injira mu cyumba...ugifunge!

4) Ashingira ku ijambo ry’Imana. Ntabwo ari amarangamutima! Itoze gusoma ijambo, uraba witoza kuba umunyamasengesho.

Niba gusenga uri wenyine bigutera imbeho ku buryo wumva ugomba kwisunga abandi ngo bagushyushye...ndagusaba kwifubika amashimwe y’ibyo Imana yakoze, ukikingirana mu Ijambo ryayo. Ibyo birahagije ko uba umunyamasengesho ukomeye.

Mugire umunsi mwiza mwese.

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza