Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibintu 5 kuba umwana w’Imana bisobanura
Ibintu 5 kuba umwana w’Imana bisobanura

1Yohana 3:1-3 "Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana(...)".

Nk’uko natangiye mbivuga kuba Umwana w’Imana bifite akamaro gakomeye n’ubwo kenshi abakristo batabiha agaciro.

Hari ibintu 5 nize kuba umwana w’Imana biha abizera Yesu.

1. Twaremewe (kwemerwa) mu muryango w’Imana. Twebwe abari abanyabyaha, Imana yaratwemeye mu muryango wayo.

2. Data (Imana) afite inshigano yo kutwitaho. Ibyo nkeneye byose arabizi. Ni Papa.

3. Imyenda yacu yose n’ibihano byakuweho. Twagizwe abere tutishyuye Avoka. Kwemera gusa icyaha no kwizera amaraso ya Yesu.

4. Dufite uburenganzira ku migisha yose yo muri Yesu. Imigisha yose yo mu isi y’umwuka yose ni iyacu. Ngahe yibare!

5. Twahindutse abaraganwa na Kristo, Umwana w’Imana. Umurage wose Imana yabikiye Kristo turawusangiye.

Ushobora kuba wibuka ibindi. Bivuge natwe bidufashe.

Mugire ijoro ryiza ndetse na weekend nziza! Ndabakunda.

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza