Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibiranga Itorero rifite ubuzima
Ibiranga Itorero rifite ubuzima

Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 - Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Twifashishije urugero rw’Itorero ry’i Sarudi, ejo twaganiriye ku Itorero ridafite ubuzima. Inyigisho y’ejo twayishingiye ku buhanuzi bwatanzwe bureba amatorero yo mu gihe cyacu. Byabaye ngombwa ko inyigisho yacu ku Itorero tuyikomereza ku Biranga Itorero rifite ubuzima. Niyo nyigisho dutangiye uno munsi.

Uyu mutwe w’ijambo uri mu iyerekwa (Vision statement) rigize Itorero rya Foursquare rya Kimironko rivuga riti" Kubaka Itorero rifite ubuzima bw’Umwuka, ryaguka kandi rikorera rubanda".

Iyi nyigisho rero iziye igihe kuko ije kuzuza inyigisho nyinshi twatanze mu gihe twasobanuraga iyerekwa dufite. Urugero rwiza tuzifashisha mu gutangira iyi nyigisho n’urw’Itorero ry’intumwa rivugwa muri kiriya gice cya 2 cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

Nk’uko twabivuze ejo, gupfa kw’Itorero ni mu bikorwa byaryo, bisobanura mu bikorwa by’abanyetorero. Ubuzima bw’Itorero nabwo bwihishe mu bikorwa byaryo. Uko Sarudi yapfiriye mu bikorwa niko ririya Torero ry’intumwa ryazamuwe n’ibikorwa.

Hari ibikorwa 4 biranga Itorero rifite ubuzima tuzavugaho muri iki cyumweru ni ibikurikura:

- Inyigisho z’intumwa;
- Gusabana;
- Gusangira imitsima;
- Gusenga.

Itorero ribuze imwe muri izi nkingi rifite ikibazo. Igihe cyose tuvuga Itorero, wibuke ko Itorero ari abarigize! Nawe ubarimo. Ufate umwanya witekerezeho kandi wirebere muri biriya bintu biranga Itorero.

Buri kimwe muri ibi bintu tuzakivugaho mu buryo burambuye. Ufite ibitekerezo wese abitugezeho.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza