Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibisobanuro by’itorero n’inyungu rifite ku bakristo
Ibisobanuro by’itorero n’inyungu rifite ku bakristo

Matayo 16:18 - Nanjye ndakubwira nti ’Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’

1. N’IKI ITORERO RISOBANURA?

N’ubwo Isezerano rya Kera ritavuga Ijambo Itorero, rigaragarira mu SHUSHO nyinshi zigaragara mu bitabo bitandukanye. Urugero: Inkunge ya Nowa (Itang. 7:16); Ihema ry’Ibonaniro (Lewi 13:46).

Isezerano rishya rivuga cyane ku Itorero (Reba Matayo 18:15-17; Ibyak. 5:12-13; 1Tim. 5:9-12). Ndetse hari Ingero z’amatorero y’ahantu: Itorero ry’I Yerusalemu, Amatorero yo muri Aziya...amatorero anyuranye Paholo yavuze arimo kwa Lydia (Ibyakozwe 16:40) Itorero ryo mu cyumba cyo hejuru (Ibyakozwe 20:8) Priscilla na Aquila (Abaroma 16:3-5, 1 Abakorinto16:19).

2. NI UKUBERIKI BURI MUKRISTO AGOMBA KUGIRA ITORERO?

Mu gusubiza iki kibazo hari ibisobanuro byinshi umuntu yatanga yifashishije Bibiliya.

1) Itorero n’umuryango uhuriza hamwe abizera (Matayo 16:18-19; 18:15-20). Ni umuryango ugaragaza ubumwe bw’abizera(Yohana 17:21) ndetse n’ubwenge bw’Imana (Efeso 3:10).

2) Itorero ni umuyoboro buri wese agomba kugenderamo mu by’umwuka (Heb 13:17). Ni ho abantu bigira kuyoboka no kumvira ababayobora ndetse n’Imana.

3) Itorero ni ahantu abakristo bakorera imirimo ndetse bagakoresha impano z’Umwuka. Nibutse ko hari impano zikorera gusa mu Itorero (1 Abakor.12:7; Efeso 4:11-16).

4) Itorero ni ahantu umuntu yigira ijambo ry’Imana akahumvira ubuhamya (Ibyakozwe 4:33).

5) Itorero ni ahantu usengera kandi usengerwa (Ibyakozwe 4:24; 12:5).

6) Kugira Itorero ni ikintu gifasha abakristo kugaragaza ibyo bemera.

7) Kugira Itorero bifasha umukristo gukorera mu mbaraga z’ikirenga zahawe Itorero.

Mbese waba ufite Itorero? Kuribamo haricyo bikumariye? Inyigisho izakomeza.

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza