Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibuye ry’urwibutso
Ibuye ry’urwibutso

1Samuel 7:12 "Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati"Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu."

Ku nyubako zikomeye dukunze gusangaho ibuye ry’uwibutso. Iri buye ritandukanye n’ibuye rw’urufatiro. Ibuye ry’urufatiro rishyirwaho inyubako itangizwa ku mugaragaro. Naho ibuye ry’urwibutso rigashyirwaho inyubako yuzuye, inyubako itahwa. Dukunze gusanga handitsweho amagambo anyuranye harimo ngo"iyi ngoro yubatswe ku butera nkunga bwa....itahwa ku mugaragaro na...ndetse n’Itariki".

Muri iki gitondo iryo jambo ryo muri Samuel ryambereye rishya. Ni ijambo rigaragaza kuzirikana imirimo y’Imana.

Nahigiye ibintu byinshi harimo:

1) Abantu bose Imana ikorera ibikomeye siko bakomeza kwibuka imirimo yayo. Abantu benshi barangije gukorerwa ibikomeye, babonamo uburenganzira bwabo, n’ubushobozi bwabo. Ni bake babonamo ukuboko kw’Imana. Ndetse ababonamo Imana bose siko bibuka kuyishima. Mwibuke ba babembe 10 Yesu yakijije. Umwe gusa niwe wagarutse gushima.

2) Gushima Imana si amagambo gusa. Abantu benshi bakunze gushima Imana mu magambo bikarangiriraho. Ngo nari narabuze umwana none naramubonye,....ngo muzamurire Imana amaboko...., umuntu agasubira mu mwanya we akicara. Ati Imana ishimwe mperutse kubona akazi...muyikomere amashyi... Imana ishimwe twari turwaye none twarakize,...mumfashe dutange Haleluya....Yooo ntibihagije! Iyo aburahamu yatabarukaga urugamba yatangaga kimwe mu icyumi (Itang. 14:17-20). Ruriya rwibutso rwatwaye Samuel ikiguzi. Yaguze iryo buye kuko si buri buye ryakoreshwaga nk’urwibutso. Yatanze umutungo abona Ciment, ahemba abakozi....Kubera kuzirikana!

3) Ishimwe nyaryo ni urwibutso. Imwe mu mpamvu idutera kwubaka inzibutso ( "Memorial") ni ukugira ngo dutange amasomo ku kinyejana kiri imbere. Ibyo Imana yadukoreye ntibigomba kumenywa natwe gusa! Ni amasomo akomeye ku bana bacu n’abazukuru bacu. Ariko ayo masomo aba nyayo tubigizemo uruhare. Iyo tuvuga ngo Imana yagaragaye I Gahini, Imana y’Inganji, Imana yo kuri Kanyarira,...ni uruhe rwibutso twubaka? Birangirira mu magambo?

4) Hari uburyo bwinshi bwo kubaka inzibutso. Abantu bose ntibazubakisha amabuye. Ushobora kwishyurira umwana w’impfubyi ishuri,...uba wubatse urwibutso mu muzima bwe n’ubw’abazamubona,...ushobora kugura igikoresho gikomeye kizashyirwa mu rusengero rw’Imana (Urugero: ibyuma bicuranga, Camera, intebe, imodoka ikoreshwa n’Itorero,...).

5)Imana yacu ikwiriye gushimwa. Samuel yatanze urugero rwiza dukwiriye gukurikira. Ibuka ibyo yagukoreye, ibuka uburyo yagutabaye, ibuka aho yagukuye, ibuka...hanyuma uzirikane!

Mugire umunsi mwiza mwese! Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza